both3-3.jpg

Gen. Kainerugaba yasabiye umugisha Janet Museveni na Jeannette Kagame

Sangiza iyi nkuru

Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba uyobora ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu w’Umukuru w’Igihugu yasabiye umugisha nyina, Janet Museveni n’umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame.

Uyu musirikare yabigaragarije mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter mu gitondo cy’uyu wa 3 Gashyantare2022.

Kuri uru rubuga, yashyizeho ifoto y’umubyeyi we ari kumwe na Jeannette, maze agerekaho ubutumwa bugira buti: “Abareba aba bagore beza, ntabwo bashidikanya ku buryo dufitanye isano ya hafi y’abantu. Imana ihe umugisha Mama Janet na Mama Jeannette!”

Ubu ni bumwe mu butumwa bwinshi Gen. Kainerugaba akomeje gutangaza kuva yagirira uruzinduko mu Rwanda tariki ya 22 Mutarama 2022, ubwo yahuraga, akanaganira na Perezida Paul Kagame, bakemeranya gukemura amakimbirane u Rwanda rufitanye na Uganda.
both3-3.jpg
both1-3.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *