Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Yoweri Museveni uyoboye iki gihugu, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yasabye umubyeyi we kubabarira Gen. Edward Kalekezi (Kale) Kayihura wigeze kuyobora Polisi.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 15 Ukuboza 2021, Gen. Kainerugaba yavuze ko ari umwe mu basirikare bakoreye igihugu, bagikundisha abandi, bityo akwiye kubabarirwa amakosa yaba yarakoze.
Yagize ati: “Gen K Kayihura yari umwe mu bakada bihariye mu myaka y’1990 batumye dukorera igihugu cyacu. Abandi ni ba nyakwigendera Gen Mayombo na Kazini. Niba yarakoze amakosa, tumukosore dukoresheje uburyo bw’impinduramatwara. Ndasaba Umugaba w’Ikirenga kumubabarira no kumugorora.”
Gen. Kayihura yahagaritswe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda muri Werurwe 2018, bitewe n’ibibazo by’umutekano muke byiyongeraga, uru rwego rwarananiwe kubikemura.
Nyuma gato, inzego zishinzwe ubutabera zatangiye kumukurikiranaho uruhare mu byaha birimo ishimutwa ry’abantu ku mpamvu zishingiyekuri politiki. Yarafunzwe, afungurwa amaze gutanga ingwate.
Ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu i Kisoro (ni ho Gen. Kayihura avuka) muri Mutarama 2021, Perezida Museveni yasezeranyije abahatuye ko nibamutora azavugana n’urukiko rw’igisirikare rugahagarika gukurikirana uyu musirikare. Ni nyuma y’aho bamwe muri bo barimo Umuyobozi waho, Abel Bizimana bari bamaze kurambarara hasi bamusabira imbabazi.
Nk’uko Komisiyo y’Amatora yabigaragaje, Perezida Museveni yakuye amajwi menshi muri Kisoro ariko kugeza ubu ntabwo arasohoza isezerano yahaye abatuye muri aka karere.
Soma inkuru y’uburyo ab’i Kisoro batakambye hano https://bwiza.com/?Kisoro-Abayobozi-bapfukamye-barambaraye-ku-butaka-basabiye-imbabazi-Gen


