Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yavuze ku makuru y’uko umubyeyi we, Perezida Yoweri Museveni yaba yaramubujije gukoresha urubuga rwa Twitter.
Muri mpera za Kamena 2022, humvikanye amakuru y’uko Museveni yateranyirije hamwe abasirikare bakuru, ababuza gushyira kuri uru rubuga ibyerekeye umutekano w’igihugu, by’umwihariko Lt Gen. Kainerugaba.
Aya makuru amaze gusohoka, uyu musirikare yamaze hafi ibyumweru bibiri adakoresha uru rubuga, kuko yongeye gutangarizaho ubutumwa tariki ya 11 Nyakanga, ubwo yarataga ubutwari bwa Fred Gisa Rwigema.
Gusa ntibyamenyekanye niba kumara iki gihe cyose nta butumwa atangariza kuri uru rubuga [ntibyari bisanzwe bibaho], hari aho byari bihuriye n’amakuru y’itegeko rya Museveni.
Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2022, Lt Gen. Kainerugaba yavuze kuri aya makuru, ahakana ibyo gutegekwa kudakoresha uru rubuga ahamya ko yakuyeho abakunzi benshi.
Yagize ati: “Perezida Museveni ntiyigeze ambuza gu-tweeting-a. Ibi byahimbwe n’abantu batewe ubwoba natwe. Kandi ‘twebwe’, ndavuga urubyiruko rw’iki gihugu, ni ukuvuga, ‘Uganda Nshya’.”
Lt Gen. Kainerugaba ukurikirwa kuri Twitter n’abantu babarirwa mu bihumbi 570, yakunze gukoresha uru rubuga avuga ku byerekeye umutekano, rimwe na rimwe bikagibwaho impaka. Urugero ni aho yagaragaje uruhande abogamiyeho ku ntambara ibera muri Ethiopia.


