Uwahoze ayobora Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura aravugwaho kujyanwa mu bitaro bya Kampala bitewe no kunywa ibisindisha byinshi.
Gen Kale Kayihura yirukanwe ku kazi muri Mata 2018. Kuri ubu yitaba urukiko rimwe mu kwezi ku byaha birimo kunanirwa gucunga ibikoresho by’intambara no kugira uruhare mu itegurwa n’ishimutwa ry’impunzi z’Abanyarwanda baba muri Uganda.
Mu mpera z’icyumweru gishize, hacicikanye amakuru ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Uganda avuga ko Gen Kayihura yajyanwe mu bitaro.
Aya makuru Kayihura yayateye utwatsi nk’uko inkuru ya Chimpreports ibitangaza.
Abinyujije ku munyamategeko we, Elison Karuhanga yatangaje ko aya makuru nta kuri afite.
Ati “ Amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu binyamakuru byandika avuga ko Gen Kayihura ari mu bitaro bya IHK, ko adashobora gutambuka cyangwa kuvuga ni ibitekerezo by’abantu.”
Karuhanga yavuze ko aya makuru asekeje. Ati “ Buri wese uzi Gen Kayihura azi neza ko atanywa ibisindisha.”

Umwe mu bo mu muryango w’uyu mujenerali w’inyenyeri enye waganiriye na Chimpreports avuga ko yavuka atarabona Gen Kayihura asoma ku gasembuye.
Uyu ati “ Nakuriye mu rugo rwa Kayihura, ubu mfite imyaka 36. Sinegeze mbona anywa ibisindisha.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Gen Kayihura kuri ubu yibereye mu ifamu (farm)Â ye iri Kashagama mu Karere ka Lyantonde.
Â
Â


