Perezida w’inzibacyuho wa Repubulika ya Chad, General Mahamat Déby Itno yashimye uburyo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yamubaye hafi kuva se, Marshall Idriss Déby Itno yicwa n’inyeshyamba tariki ya 20 Mata 2021.
Uyu Mukuru w’Igihugu kuri uyu wa 18 Werurwe 2022 yageze mu Rwanda, aganira na Perezida Kagame, anasura urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ku Gisozi, yunamira abahashyinguwe.
Mu kiganiro aba bakuru b’ibihugu byombi bagiranye nk’uko RBA ibivuga, Gen. Déby yabwiye Perezida Kagame ati: “Birakwiye kuzirikana ko u Rwanda rutahwemye kutuba hafi mu bihe bigoye by’umwihariko mu gihe Boko Haram yari itwugarije ndetse no mu bihe bigoye muri Mata 2021.”
Gen. Déby yakomeje ati: “Niba igihugu cyacu kiri mu nzira ikwiye igana ku mahoro n’ituze ni umwanya wo gushimira inshuti n’abavandimwe baturi hafi kandi nawe Nyakubahwa Perezida uri umwe muri izo nshuti zikomeye. Turabigushimiye.”
Mu gihe Chad yiyubaka ivuye muri ibi bihe bigoye yanyuzemo, uyu musirikare yavuze ko ari ngombwa ko bigira ku Rwanda nk’igihugu cy’intangarugero ku Isi by’umwihariko mu miyoborere myiza.


