Gen. Muganga avuga ko APR FC ifite amahirwe menshi yo gusezerera R.S Berkane

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yatangaje ko afite icyizere cy’uko iyi kipe izasezerera R.S Berkane yo muri Maroc, ikabona itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Nk’uko urubuga rw’iyi kipe rubivuga, uyu muyobozi yabitangaje ubwo yari amaze gukurikirana imyitozo y’abakinnyi bitegura kujya muri Maroc, mu mukino wo kwishyura.

Mu mukino ubanza wabereye kuri sitade ya Kigali tariki ya 28 Ugushyingo 2021, amakipe yombi yanganyije ubusa ku bundi, gusa APR FC nk’uko isanzwe ibigenza yiharira umukino, bigera aho Hamza Regragui wa R.S Berkane yerekwa ikarita itukura ku munota wa 81.

Gen Muganga avuga ko n’ubwo atabashije kujya kuri sitade ngo akurikire uyu mukino, yarebye amashusho y’uko wagenze, abona abakinnyi ba APR FC baritwaye neza kandi ngo barashoboye; babikesha abatoza, akaba ari nabyo ashingiraho avuga ko bafite icyizerre cyo gusezerera iyi kipe.

Yagize ati: “Nshima cyane aba batoza banyu bahinduye imikinire yanyu ku rwego ruri hejuru, cyane ari nabyo biduha icyizere ko iriya kipe tuzayisezerera, tukagera mu matsinda kandi bizagerwaho. Ndashaka kubabona mubyina intsinzi n’ingabo zishimye ku bwo kwitwara neza kwanyu.”

Amahirwe ‘menshi’ yo gusezerera R.S Berkane, Gen. Muganga ayashingira kandi ku kuba abatoza ba APR FC (Mohammed Adil Erradi na Hadji Taeb) bakomoka muri Maroc. Ati: “Rwose dufite amahirwe menshi, abatoza banyu baturuka muri kiriya gihugu barahazi; ibyo biri mu byongera amahirwe.

Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 5 Ukuboza 2021 saa mbiri z’ijoro nk’uko biteganyijwe ku ngengabihe y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *