Gen Muhanga yagiye gusuzuma uko igitero cyiciwemo abasirikare benshi ba UPDF cyagenze

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Kayanja Muhanga, yerekeje muri Somalia mu rwego rwo gusuzuma igitero giheruka kwicirwamo abasirikare benshi ba UPDF.

Ku wa Gatanu tariki ya 26 Gicurasi ni bwo Ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe zagabweho igitero n’inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab.

Ni igitero Al Shabaab yagabye ku birindiro by’izi ngabo biri mu karere ka Bula Marer ho muri Lower Shabelle.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Felix Kulayigye, yavuze ko kuri ubu UPDF yamaze kohereza muri Somalia itsinda ry’abasirikare mu rwego rwo gusuzuma uko kiriya gitero cyagenze.

Ni itsinda riyobowe n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Kayanja Muhanga.

Brig Kulayigye yavuze ko UPDF yamagana kiriya gitero cya Al Shabaab, gusa avuga ko Igisirikare cya Uganda kitazigera gicika intege mu butumwa kirimo bwo kugarura amahoro muri Somalia.

UPDF ntiyigeze itangaza umubare w’abasirikare bayo baba bariciwe muri Somalia.

Al Shabaab mu itangazo ryayo yavuze ko yishe abasirikare 137 ba Uganda.

Uyu mutwe wavuze ko uretse abasirikare wishe, hari n’abandi benshi wafashe mpiri nk’imvungwa z’intambara.

Itangazo ryawo rivuga kandi ko wafashe ukanangiza imodoka z’intambara, intwaro nyinshi ndetse n’amasasu byari bibitse muri biriya birindiro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *