Gen Muhoozi agiye kongera gusura ‘se wabo’ Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko vuba aha agiye kongera kugaruka mu Rwanda gusura Perezida Paul Kagame yita se wabo.

Gen Muhoozi yemeje inkuru y’uru ruzinduko rwe mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter. Ni uruzinduko yavuze ko azaba aje kwigiramo ubumenyi bw’ibijyanye no korora inka.

Yagize ati: “Nishimiye gutangaza ko vuba aha ngiye gusura data wacu Nyakubahwa Paul Kagame, mu kwiyungura ubumenyi ku bworozi bw’inka. Ndateganya no guhura n’izindi nshuti zanjye nyinshi muri Kigali. Imana ihe umugisha Uganda n’u Rwanda.”

Ubutumwa bwa Gen Muhoozi bwari buherekeje amafoto abiri yafatiwe mu rwuri rwa Perezida Paul Kagame ruherereye mu ntara y’Uburengerazuba, bari kumwe na babiri mu bahungu be.

Ni amafoto yafashwe ubwo Perezida Paul Kagame yarimo agabira inka Gen Muhoozi Kainerugaba wasozaga uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga hano mu Rwanda.

Ni uruzinduko rwa kabiri uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yagiriraga i Kigali, nyuma y’urwo yaherukaga kuhagirira ku wa 22 Mutarama 2022.

Ni inzinduko zombi zasize zizahuye umubano w’u Rwanda na Uganda, nyuma y’imyaka hafi ine ibihugu byombi byari bimaze bidacana uwaka. Umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi icyo gihe wahise ufungurwa, nyuma y’igihe kirekire warafunzwe.

Ingendo za Gen Muhoozi i Kigali kandi zatumye Muri Mata uyu mwaka Perezida Paul Kagame yitabira ibirori by’isabukuru ye y’amavuko i Kampala, nyuma y’igihe kirekire adakandagira muri Uganda.

Muri Kamena uyu mwaka Perezida Yoweri Museveni na we yitabiriye inama ya CHOGM i Kigali, nyuma y’imyaka hafi itanu na we adakandagira ku butaka bw’u Rwanda.

Abakuru b’ibihugu byombi ubwo bari kumwe mu birori by’isabukuru ya Muhoozi bamushimiye ku kuba ubwe yarashoboye kunga u Rwanda na Uganda, nyuma y’igihe kirekire hariyambajwe n’abahuza mu biganiro ariko bikananirana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *