Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atemera na busa icyemezo cya se cyo kumukumira ku rubuga rwa Twitter; ashimangira ko akuze bihagije wo kwifatira ibyemezo.
Museveni mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo za KTN yo muri Kenya na NBS yo muri Uganda, yavuze ko Gen Muhoozi Kainerugaba, atazongera kugira icyo avuga ku byerekeye Leta kuri Twitter.
Byari nyuma y’ubutumwa umuhungu we yanyujije kuri ruriya rubuga mu minsi yashize aho yatangaje ko ashobora gufata Nairobi mu gihe kitageze kubyumweru bibiri; bigateza umwuka mubi hagati ya Kenya na Uganda.
Byabaye ngombwa ko Perezida Museveni asaba imbabazi abanya-Kenya kubera ubwo butumwa bwa Gen Muhoozi nyuma yaje kuzamura mu ntera ariko akamwambura inshingano zo kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Museveni aheruka kubwira NBS ko Muhoozi “Azava kuri Twitter. Twarabiganiriye. Twitter si cyo kibazo, ikibazo ni ibyo wandikaho. Kuvuga ibyerekeye ibindi bihugu no kugira aho yegamira muri politike ya Uganda ni ibintu atemerewe gukora kandi atazongera gukora.”
Perezida wa Uganda cyakora cyo yavuze ko bibaye ngombwa ko umuhungu we avuga ku bindi, wenda nka siporo nta kibazo cyaba kibirimo.
Gen Muhoozi Kainerugaba mu butumwa yaraye anyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko atemeranya n’ibyo se aheruka gutangaza by’uko agomba kureka gukoresha Twitter; ashimangira ko akuze bihagije wo kwifatira ibyemezo.
Yagize ati: “Ndi kumva ngo bamwe mu banyamakuru bo muri Kenya basabye Data kunkumira kuri Twitter. Ibyo byaba ari ugutebya? Ndi mukuru, bityo nta muntu n’umwe uzagira icyo ankumiraho.”
Ni Muhoozi cyakora cyo waherukaga gusaba imbabazi Perezida William Ruto wa Kenya nyuma y’amagambo atarakiriwe neza n’abaturage be yatangaje ku gihugu cye.


