Gen. Muhoozi yacanye umuriro kuri Museveni amuhora kwifotozanya n”igisambo ruharwa’

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akomeje gushyira igitutu kuri se Yoweri Kaguta Museveni amushinja gukorana n’igisambo ruharwa kurusha ibindi muri Uganda.

Mu butumwa Gen Muhoozi yanditse ku rubuga rwe rwa X, yabwiye Museveni ati: “Mzee, wataye muri yombi inshuti yanjye Michael Mawanda none wishimiye kwifotozanya n’igisambo ruharwa kurusha ibindi muri Uganda?”

Uwo Gen Muhoozi yise igisambo ni Odrek Rwabwogo, Umuyobozi Mukuru w’Ibiro by’Umujyanama wa Perezida Museveni akanaba umukwe we (mbese muramu wa Gen Muhoozi).

Muri Uganda hari inkuru zishinja uyu mugabo n’umugore we (Patience Museveni) ibyaha bya ruswa bitandukanye, ndetse muri 2021 icukumbura ikinyamakuru New Vision gikorera mu kwaha kwa Leta ya Kampala cyakoze rishinja aba bombi kugira uruhare mu icuruzwa ry’abakobwa muri Uganda.

Michael Mawanda ku rundi ruhande Gen Muhoozi akomeje kurwanirira yari asanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, akaba afunzwe kuva muri Kamena akekwaho kugerageza kwambura ishyirahamwe rya Buyaka Growers amafaranga Leta yageneye ababohoye iki gihugu.

Gen Muhoozi icyakora avuga ko ifungwa rye ririmo akarengane.

Uyu musirikare mu bundi butumwa aheruka kunyuza ku rubuga rwe rwa X yagaragaje ko Mawanda yafunzwe biturutse ku rwango afitiwe na bamwe mu banyapolitiki bo mu ishyaka NRM riri ku butegetsi bamuziza “icyaha gikomeye” cyo kuba yaragiye kumushyigikira mu karere ka Bushenyi.

Yagize ati “Michael Mawanda ni imfungwa ya politiki. Yafunzwe na bamwe mu basenywe na politiki muri NRM, bamuziza ‘icyaha gikomeye’ cyo gushyigikira Muhoozi Kainerugaba muri Bushenyi. Kumfasha ni cyo cyaha cyonyine. Murekure Mawanda!”

Gen. Muhoozi by’umwihariko yanenze kuba hari abaminisitiri bakiri mu nshingano bamaze imyaka myinshi baribye igihugu, agaragaza ko abantu batazahora baceceka mu gihe abantu nka Depite Mawanda barengana.

Ni Gen Muhoozi wasabye Se se kumva amarira y’Abanya-Uganda akemera ko mu gihugu habamo impinduka.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *