Gen Muhoozi yakiriye inka yagabiwe na Perezida Kagame, atangaza ko ahindutse ‘Inkotanyi’ byemewe

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yahindutse ‘Inkotanyi’ byemewe n’amategeko nyuma yo kwakira inka yagabiwe na Perezida Paul Kagame.

Uyu muhungu wa Perezida Yoweri Museveni yemeje ko yakiriye izi nka ku wa Kane w’iki cyumweru.

Kuri Twitter ye yagize ati: “Nakiriye inka zanjye nahawe na Nyakubahwa Paul Kagame umunsi umwe mbere y’ejo hashize. Ubu ndi ‘Inkotanyi’ byemewe n’amategeko.”

Ku wa 15 Werurwe ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye mu rwuri rwe Gen Muhoozi wari mu ruzinduko mu Rwanda, amugabira inka z’Inyanbo.

Uyu muhungu wa Perezida Museveni nyuma yatangaje ko ‘Afande’ Paul Kagame yamugabiye inka 10.

Muhoozi yemeje ko yamaze kwakira izi nka, nyuma y’iminota mike yemeje ko yafashe icyemezo cyo kugaruka ku rubuga rwa Twitter.

Ni icyemezo yafashe nyuma y’uko ku wa Kabiri w’iki cyumweru yari yafashe icyemezo cyo kuruvaho ashinja ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga kumwinjirira.

Umuvugizi we, Lt Col Chris Magezi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yari yatangaje ko Muhoozi azongera gukoresha Twitter ari uko umuherwe Elon Musk aguze uru rubuga.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gen Muhoozi yakiriye inka yagabiwe na Perezida Kagame, atangaza ko ahindutse ‘Inkotanyi’ byemewe
    Umukunzi wokuban nawe

  2. Gen Muhoozi yakiriye inka yagabiwe na Perezida Kagame, atangaza ko ahindutse ‘Inkotanyi’ byemewe
    Umukunzi wokuban nawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *