Gen Muhoozi yasabye imbabazi ku bw’urugomo igisirikare cyakoreye abanyamakuru

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen David Muhoozi, yasabye imbabazi nyuma y’urugomo abasirikare ba kiriya gihugu baheruka gukorera abanyamakuru.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare, ni bwo abasirikare ba Uganda bakubise abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye, bazira kuba bari bagiye ku kicaro cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, aho Bobi Wine yari yagiye gutanga ikirego.

Ni ikirego uyu munya-Politiki yatanze arega inzego zishinzwe umutekano za Uganda kuba zarateye ibiro by’ishyaka rye rya NUP, zigatwara bimwe mu bikoresho byaryo.

Bobi Wine kandi yatanze ikirego avugira abatari bake bakomeje kuburirwa irengero, nyuma yo gushimutwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Abanyamakuru bakubiswe ni barindwi bakorera ibitangazamakuru bitandukanye, barimo Josephine Namakumbi wa Televiziyo ya NBS, Timothy Murungi na Henry Ssekanjako b’ikinyamakuru The New Vision cya Leta, Cliff Wamala wa NTV na Irene Abalo Otto wa Daily Monitor.

Thomas Kitimbo wa NBS na Shamim Nabakooza wa Record TV na bo bari mu bakubiswe.

Umunyamakuru wa NTV, Cliff Wamala, yakomeretse cyane mu mutwe ajyanwa mu bitaro, mu gihe Irene Abalo wa Daily Monitor yavunitse akaguru agerageza guhunga ibiboko by’abasirikare.

Urugomo abanyamakuru bakorewe rw’amaganwe n’abatari bake, bituma igisirikare cya Uganda gihitamo gusaba imbabazi.

Imiryango itandukanye y’abanyamakuru muri Uganda, iharanira uburenganzira bwa muntu, ambasade y’Amerika muri kiriya gihugu n’abandi, bagaragaje ko ibyakorewe bariya banyamakuru bishimangira amagambo yatangajwe na IGP Martin Ochola uyobora Polisi ya Uganda wavuze ko abanyamakuru bazakubitwa kugeza ubwo bicuza impamvu ba nyina bababyaye.

Mu kiganiro Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yagiranye n’itangazamakuru, yasabye imbabazi abanyamakuru, avuga ko abasirikare bahohoteye abanyamakuru nta wari wabatumye.

Ati: “Ndi hano kugira ngo mbabwire ko amakosa yabayeho yakozwe n’abantu ku giti cyabo, igikorwa nticyari cyapanzwe natwe.”

“Nta wari wohereje aba bantu, kubera ko iyo hari abo dutumye tubaha amategeko yo kugenderaho. Aba bakoresheje imbaraga z’umurengera, ni na yo mpamvu turi gukurikirana ibyabaye ngo ababigizemo uruhare babiryozwe.”

Gen Muhoozi yakomeje asaba imbabazi ati: “Nabahamagaye hano kugira ngo mbasabe imbabazi; ririya ni ikosa ry’abantu ku giti cyabo kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo abanyabyaha bahanwe.”

Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *