frfhao_xwaaufxh.jpg

Gen. Muhoozi yijeje ko umubano wa Uganda n’u Rwanda uzarushaho kuba mwiza

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 23 Mata 2022, ku Kibuga cya Cricket cya Lugogo, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 amaze ku Isi, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Imana ibyo yakoreye igihugu cye birimo no kuba umubano wacyo n’”umuvandimwe w’umuturanyi”, u Rwanda, wari umaze igihe urimo igitotsi, usa nk’urimo gusubira mu buryo ndetse yizeza ko uzarushaho kuba mwiza.

Lt. Gen. Muhoozi yashimye Imana kuba yaramwemereye kumara imyaka amaze akiriho ari muzima, ayishimira kuba irimo kubasohora mu bibazo byatewe na Covid-19, ariko anayishimira ko umubano wa Uganda n’u Rwanda urimo kugenda usubira mu buryo nyuma y’imyaka isaga ine urimo igitotsi.

Yagize ati “ Twari dufitanye imibanire mibi n’umwe mu baturanyi bacu ba hafi b’abavandimwe, u Rwanda. Muribuka ko imipaka yafunzwe imyaka itatu, nta bucuruzi, nta mafaranga. Abantu badashobora gusura imiryango n’inshuti hakurya y’umupaka. Turashima Imana yakemuye icyo kibazo,”

frfhao_xwaaufxh.jpg

Lt. Gen. Muhoozi yakomeje agira ati “ Imibanire yacu ni myiza kandi izarushaho kuba myiza. Turashimira Imana kubw’izo mpano. Ni yo mpamvu nsanga dukwiye kubyishimira.”

Hagati aho, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe muri Uganda kuri iki Cyumweru, aho ibirori nyir’izina by’isabukuru ya Lt. Gen. Muhoozi byizihizwa kuri iyi tariki ya 24 Mata.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *