Gen. Musemakweli yagize icyo asaba ingabo z’u Rwanda ziri muri MINUSCA

Sangiza iyi nkuru

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Major Gen. Jacques Musemakweli mu cyumweru gishize yasoje uruzinduko rw’iminsi 5 yagiriraga muri Centrafrica aho yari yasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa Loni.

Mu rugendo rwe, kuwa 13 Nzeri 2016, Gen. Musemakweli yasuye Maj. Gen. Sidiki D Traore, wungirije umugaba mukuru w’ingabo ziri muri MINUSMA. Yanaganiriye kandi n’abandi bayobozi b’ingabo z’u Rwanda n’abapolisi biri muri ubu butumwa.

csm_acos_car_1_032df33c10

Mbere yo gusoza urugendo rwe, kuwa 16 Nzeri 2016, umugaba mukuru w’ingabo yabonanye n’ingabo zigize batayo ya 3 ku birindiro byabo muri Camp Socatel M’Pkoko muri Bangui. Mu ijambo rye yabagejejeho, Gen. Musemakweli yabasabye gukomeza gukora neza, kurangwa n’ubunyamwuga n’ikinyabupfura biranga Abanyarwanda bakorera muri MINUSCA, anabasaba gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda.

Yagize ati: “ Nka RDF turabasaba gukomeza muri uwo murongo, mwirinda by’umwihariko ihohotera rishingiye ku gitsina n’indi myitwarire mibi ishobora kwangiza isura y’igihugu n’iyanyu . Ndabasaba rero kuzirikana ko nk’abashinzwe kubungabunga amahoro ba Loni inshingano yanyu y’ibanze ikiri kurinda abasivili .”

photo_inside

Nyuma y’ubutumwa bw’umugaba w’ingabo, abasirikare bagize batayo ya 3 baganiriye nawe bisanzuye ndetse inama yabo isozwa no gucinya akadiho batera morale nk’uko bisanzwe mu muco wa RDF.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yari ayoboye itsinda ririmo umuyobozi w’ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare, Brig. Gen. Innocent Kabandana, umuyobozi mu by’amategeko akaba n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana n’abandi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *