General-Major Élie Ndizigiye uzwi nka Muzinga wari umaze iminsi mike ageze i Fizi, yarokotse igitero cya drone cyagabwe kuri hoteli yari amaze kuvamo, mu gihe abacanshuro b’abanyamahanga bari kumwe na we bishwe.
Ku wa 16 Kanama 2026 ni bwo Gen. Muzinga usanzwe ari Umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka z’u Burundi, yageze i Fizi muri Kivu y’Amajyepfo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yari yagiye gukurikirana ibikorwa bya gisirikare by’ingabo zishyigikiye Leta ya Kinshasa zitegura kugaba ibitero byo kwisubiza ibice byo mu misozi miremire zambuwe.
Amakuru yizewe agera kuri BWIZA avuga ko Muzinga yari amaze umwanya muto avuye kuri Hotel Mwalu izwi kandi nka Mwando Lukaba, iri mu Mujyi wa Fizi, ubwo iyo hoteli yibasirwaga na drone.
Ni igitero cyabaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu, ahagana saa saba z’igicuku, nk’uko ikinyamakuru cyo muri ako gace, FiziNews24, cyabitangaje.
Amafoto ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana inyubako y’iriya Hoteli yasenyutse mu buryo bukomeye, nyuma yo kuraswa.
Kiriya kinyamakuru kivuga ko drone yari iyobowe na AFC/M23 yagabye ibitero bibiri bikurikirana kuri Hotel Mwalu, gusa uyu mutwe nturigamba niba ari wo wakigabye.
Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko icyo gitero cyaguyemo abacanshuro bagera ku icumi bari muri ako gace, mu gihe Gen. Muzinga yahise ava i Fizi nyuma yo gusimbuka icyo gitero akajya i Bujumbura shishi itabona.
Kiriya gitero cyabaye mu gihe Fizi imaze iminsi ari igicumbi cy’ibikorwa bya gisirikare by’ingabo za Leta ya RDC n’abazishyigikiye, birimo FARDC, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga.
Kuva Muzinga yagera i Fizi ku wa 16 Kanama, amakuru yagiye agaragaza ko ibikorwa bya gisirikare muri ako gace byiyongereye.
Mbere yaho, hari hamaze igihe havugwa ko ingabo nyinshi n’ibikoresho bya gisirikare by’u Burundi byoherezwa mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu cyumweru cyabanjirije ukuza kwa Muzinga, amakuru yavugaga ko amakamyo arenga 10 yambutse atwaye abasirikare n’ibikoresho byerekeza muri ibyo bice.
Ibi kandi byabaye mu gihe ku wa 17 Kanama, AFC/M23 yashinje ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC kugaba ibitero mu bice bya Minembwe, nyuma y’ibindi bikorwa bya gisirikare byavugwaga mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Kalehe.
Ni muri uwo murongo kandi amakuru yari yatangiye kuvuga ko Gen. Muzinga na Brig. Gen. Fabien Dunia Kashindi, uyobora Agace ka 33 ka Gisirikare ka FARDC, bari i Fizi mu rwego rwo gukurikirana no gutegura ibikorwa bya gisirikare bigamije Minembwe.


