Gen Niyombare Godefroid ni umusirikare w’u Burundi wamenyekanye cyane umunsi umwe ahita abura. Hari ku wa 13 Gicurasi 2015, ubwo yatangazaga ko yahiritse ku butegetsi Perezida Nkurunziza w’u Burundi afatanyije na bagenzi be b’abasirikare ndetse n’abapolisi.
Niyombare ntabwo yahiriwe n’uyu mugambi wo gushaka guhirika perezida Nkurunziza ku butegetsi kuko yahaswe igitutu imbaraga zimubana nke ahitamo gufata iy’ubuhunzi, kuva uwo munsi uyu musirikare ntabwo yongeye kwigaragaza.
Amakuru yagiye atangazwa na bamwe bari bafatanyije urugamba, ni uko yaba yarahungiye mu bihugu by’ibituranyi n’u Burundi ari naho ategurira gahunda yo kuzasubira i Burundi, aho bagize bati : “Ntabwo turimo kurera amaboko”.
Hagendewe ku byatangajwe n’umuvugizi mukuru wa Perezida w’u Burundi, Jean Claude Karerwa Ndenzako ko Leta y’u Burundi nta munsi numwe izemera kwicarana n’abashatse guhirika ubutegetsi mu biganiro, bigaragara ko Gen Niyombare na bagenzi be basigaranye inzira ebyiri zonyine muri 3 zashobokaga.
Ku wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe ubwo habaga inama yahuje abayobozi batandukanye barimo n’abavugizi b’inzego zitandukanye za leta, inama yabereye mu Ntara ya Makamba, Jean Claude Karerwa ni naho yibukije ko bidashoboka ko bakwicarana n’abo .
1.Inzira ya Mbere: Gutaha barwana
Nk’uko abanyapolitiki batandukanye bagiye bavuga ku kibazo cy’u Burundi, bamwe bagaragaje ko iyo inzira z’amahoro zose zanze impunzi zikoresha inzira y’intambara kugirango zisubire mu gihugu cyazo.
Gén.de Brigade Léonard Ngendakumana, wahoze ari umuyobozi wungirije w’urwego rw’iperereza mu gihugu cy’u Burundi, ubwo yaganiraga na televiziyo yo muri Kenya (KTN), yatangaje ko aho bari bayobowe na Gen Niyombare ndetse ko Nkurunziza yakwitegura intambara igiye kumugabwaho.
Ati: “Igikurikiyeho ni uko tugiye gutegura uburyo bushoboka bwose bwo kwirwanaho kugira ngo twumvishe Pierre Nkurunziza ko agomba kurekura ubutegetsi, kandi ibi tuzabikora ku ngufu dushyiraho umutwe wa gisirikare, turi abajenerali 12 b’igisirikare cya Leta na polisi, ikindi kandi dufite minisitiri w’ingabo uturi inyuma, twizeye intsinzi”.
Usubije amaso inyuma, usanga uru rugamba Gen Niyombare na bagenzi be rutaborohera keretse babaye bafite izindi mbaraga zibari inyuma aho bagiye bahungira.
Ubu na Leta y’u Burundi isaha ku isaha ihora iryamiye amajanja dore ko Nkurunziza yanze no kongera gusohoka mu gihugu kuva muri Gicurasi 2015, ubwo yari akuwe ku ntebe ye Imana igakinga ukuboko.
Inzira ya kabiri: Gutaha ku neza
Iyi nzira nayo iragoye kuko byasaba izindi mbaraga z’amahanga, kuko aba basirikare baramutse batashye ku ineza n’ubundi bakwakirwa bahita bashyirwa mu gihome kuko bagenzi babo batabashije gutorokana nabo bakatiwe n’inkiko bamwe bakatirwa gufungwa burundu.

Minisitiri w’ingabo mu Burundi, Emmanuel Ntahomvukiye aherutse gutangaza ko abadepite hari uburyo barimo gukora inyigo y’ukuntu igihano cy’urupfu cyakuweho mu Burundi cyasubizwaho kigacogoza ibyaha bimwe na bimwe.
Ku rutonde rw’abantu bazahanishwa iki gihano kibaye gisubijweho ni abarenze ku mategeko agenga igisirikare ndetse n’aya Leta, abashatse guhirika ubutegetsi ndetse n’abahamwe n’icyaha cyo kwica abayobozi.
Min. Emmanuel Ntahomvukiye yahise atanga urugero ku bantu bishe Lt Gen Adolphe Nshimirimana wishwe tariki ya 02/08/2015 ko nabo bakwiye guhanishwa icyaha cy’urupfu.
Bisobanuye ko iki gihano cyemejwe byaba ari ibindi byago kuri Gen Niyombare na bagenzi be bashatse guhirika ubutegetsi, ibi ugasanga bishobora kuba inzitizi kuri aba basirikare ku buryo bitapfa koroha ngo bemere bishyire mu maboko ya Leta bazi ko hari ibihano bibategereje kandi bikakaye.
3.Inzira ya Gatatu: Inzira y’ibiganiro
Iyi nayo ni inzira nziza y’amahoro, si igitangaza ko Leta ya Nkurunziza yakwicara ikagirana ibiganiro n’abayirwanya barimo n’abashakaga guhirika ubutegetsi bwe kuko na we n’ishyaka rye bafashe ubutegetsi habayeho ibiganiro by’amahoro.
Impamvu ku mutwe w’inkuru twavuze inzira 2 zishoboka nuko Leta y’u Burundi yarangije kubakurira inzira ku murima ko itagirana ibiganiro n’uwo ari we wese washatse guhirika ubutegetsi.
Ibi bigaragaza ko iyi nzira ikigoranye keretse amahanga agize icyo akora agahata igitutu Leta y’u Burundi ikava ku izima, nabo bakiyongera ku bagomba gushyikirana na Leta.
Mu 2016 nibwo Willy Nyamwitwe, ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi y’u Burundi, yatangaje ko perezida Nkurunziza we ubwe adafite uburenganzira bwo guhita afata icyemezo cyo kubabarira Niyombare na Bagenzi be.
Aganira n’Ijwi rya Amerika, Nyamitwe yabajijwe niba Nkurunziza yatanga izo mbabazi koko, asubiza umunyamakuru yagize ati: “N’ubwo uwo mutima wabaho umuntu akaza akavuga ngo nimumbabarire, hari amategeko y’u Burundi ariho, rero umukuru w’igihugu ni urwego, umukuru w’igihugu nta burenganzira afite we ubwe bwo guhindura ibikubiye mu Itegekonshinga cyangwa andi mategeko, umukuru w’igihugu si we rukiko kandi si we baturage…”.
Abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bayishinja kuba nyirabayazana w’ibibazo byose byavutse kuva muri Mata 2015 bikaza no gutuma abasirikare bagerageza coup d’Etat bagamije kuvana abaturage mu makuba, Leta yo ihakana ivuga ko manda ya 3 ya Nkurunziza yari yemewe ndetse ko yari iri mu bikubiye mu Itegeko Nshinga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


