Gen Nkunda na Makenga ntibahiriwe, Ese intambara ya Gen Masunzu yo yaba yaraheze he?

Sangiza iyi nkuru

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni igihugu kinini ndetse kinakungahaye ku butunzi kamere ku mugabane wa Afurika, iki gihugu gihoramo intambara ahanini biturutse ku butunzi gifite. Uko imyaka yagiye ihita na n’ubu havugwa imitwe y’inyeshyamba ikavuka abayobozi bayo bavuga ko bagamije ibi cyangwa biriya bifitanye isano na politiki ariko nyuma ugasanga ni ukwishakira ubutunzi.
Nyuma y’itabaruka rya Marchal Mobutu mu 1997, wari warafashe amaraso abaturage ba Zayire abayoboye imyaka igera 35, urupfu rwe rwakurikiwe n’intambara z’urudaca kugeza n’ubu zigikomeje.
Desire Kabila akimara gufata ubutegetsi biciye mu nzira ndetse umuntu yakwita iy’amakuba yo guhirika Mobutu, aho kugirango umutuzo uboneke muri iki gihugu ahubwo ibintu byasubiye i Rudubi kugeza ubwo nawe yaje kuraswa n’umwe mu bamurindaga ku wa 16 Mutarama 2001.
Imfura ingana se, Joseph Kabila ntiyazuyaje yahise afata ubutegetsi muri uwo mwaka se yiciwemo, Leta ya Kabila umuntu ntiyabura kuvuga ko yaranzwe n’umuriro kuko kuva icyo gihe n’ubu intambara imwe irarangira hagatangira indi.
Intambara ya kabiri ya Congo 2000-2003 ubwo yari imaze kurangira, nibwo habaye igikorwa cyo guhuriza hamwe imitwe yose yarwaniraga muri Congo, aha Gen Nkunda nawe wari mu nyeshyamba , yinjijwe mu gisirikare cya Leta nyuma aza kukivamo ashinga CNDP (Congrés National Pour la Defense du Peuple).
[xyz-ihs snippet=”google”]
Iyi ntambara ya CNDP nayo iri mu ntambara zahungabanyije umutekano wa Congo, dore ko yarangiye hatangira iya M23, iyi mitwe uko ari ibiri yose mu byo yaharaniraga harimo n’uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bahohoterwa bamwe banaheze mu buhunzi.
Uretse izi ntambara z’iyi mitwe, hari n’izindi z’inyeshyamba nka FDLR, za Mai Mai, ADF Nalu n’indi mitwe y’inyeshyamba itandukanye irwanira ku butaka bwa Congo. Kubera aya makuba ahora muri Congo, hari abagiye batangaza ko bagiye gucungura Congo ndetse hakaba hajyaho Leta ebyiri.
2014: Gen. Masunzu Pacfique ati: “Ngiye gushyiraho Leta ya Kivu”
Gen.Masunzu Pacfique ni umusirikare wa Congo ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge, muri 2014, nibwo inkuru mu binyamakuru bitanduanye zavugaga ko agiye gushinga Leta ya Kivu. Benshi babifataga nk’ibishoboka kuko uyu musirikare afite imbaraga kandi yashyigikirwa.
Byatangazwaga ko Gen Masunzu wayoboraga ingabo mu gace ka Minembwe yanze kujya aho yari yimuriwe na Perezida Kabila mu ntara ya Equateur, bigatangazwa ko arimo gushakisha urubyiruko rw’abanyekongo n’Abarundi mu misozi ya Kivu y’Amajyepfo mu gace ka Uvila kugira ngo abashyire mu gisirikare, bamufashe muri urwo rugamba.
Byatangazwaga ko Gen Masunzu arimo kubifashwamo n’umuvandimwe we Michel Rukunda Makanika. Abantu benshi bategereje uru rugamba rwa Masunzu, amaso yaheze mu kirere.
Abasesenguzi mu bya politiki, bibazaga niba Masunzu agiye gucukumbura ikivi cya Gen Nkunda na Makenga dore ko bo urugamba rutabahiriye, ubu bari mu buhunzi ari nako bashinjwa ibyaha bitandukanye.
Nkunda ajya gutangira urugamba hari ibyo atahuzagaho na Masunzu mwene wabo, hagendewe ku ibyo yatangaje mu kiganiro Imvonimvano kuri BBC, tariki ya 29 Kanama 2004.
2016: Alex Byicaza Sebatware ati: “Nje gucamo Congo ibice bibiri”
Alex Byicaza yavugiraga umutwe mushya FAS (Forces Armees Secesionistes ) yavugaga ko uje ugamije gukuraho Perezida Kabila ndetse ugacamo RDC ibihugu 2 byigenga ndetse no guca akarengane n’ivangura yavugaga bakorerwa na Leta ya Kabila abavuga Ikinyarwanda.
Yakomeje avuga ko FAS ari umutwe mushya utandukanye n’iyindi yose yigeze kuvugwa muri Congo harimo M23 n’indi itandukanye, bashaka ko Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo biba igihugu kimwe ku kindi bikitwa Repubulika ya Kivu y’Amajyepfo n’iy’ Amajyaruguru.
[xyz-ihs snippet=”google”]
Aganira n’itangazamakuru mu Ukwakira 2016, yagize ati: “Hari ibintu byinshi izi ngabo zigamije birimo guca akarengane n’ivangura Leta ya Kabila ikorera Abakongomani bavuga ikinyarwanda tukaba dushaka ko tugira igihugu cyacu kigenga kandi turiteguye kubigeraho”.
Alex Byicaza abajijwe niba imigambi yabo bazayigeraho dore ko hari abababanjirije mbere bakananirwa yavuze ko bizeye 100% ko ibyo bagamije bazabigeraho.
Alex Byicaza yagize ati “Kabila ubu nta mbaraga afite kuko ubu tuvugana hari abasirikare benshi cyane bari mugisirikare cye bategereje ko dutangira bakadusanga tugafatanya urugamba.
Ibi Byicaza yatangaje, ubu bifatwa nk’inzozi kuko ubwo yabitangazaga yari inkuru ishyushye abantu bategereza kumva ko yashyize mu bikorwa urwo rugamba arenganure abo yavugaga ko barenganye, ishwi, dore ko yatangazaga ko hari abasirikare babiri b’abajenerali bazaruyobora.
Uyu mutwe wagombaga gutangira urugamba ku wa 19 Ukuboza 2016, bamwe bifashe ku itama dore ko byari ibihe bibi kuri Perezida Kabila, byahuraga n’amatora yari ateganyijwe muri RDC ariko bikaza gutangazwa ko yigijwe inyuma ho imyaka 2.
Ibi bikaba ari isura mbi kuri Kabila ushinjwa gushaka kugundira ubutegetsi, ko bishobora kubyara imvururu mbi nk’izo mu Burundi, bamwe bemeza ko uyu mutwe watizwa umurindi n’izo mvururu ukagera ku ntego. Urugamba rwarategerejwe amaso yaheze mu kirere, itariki yarageze harenzeho amezi 4.

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *