Gen. Numbi wambuwe umwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo, ararira ayo kwarika

Sangiza iyi nkuru

Gen. John Numbi uherutse gusimbuzwa ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo na Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Félix Tshisekedi, ubu ararira ayo kwarika, aho ahamya ko yagambaniwe.

Uyu musirikare wahawe uyu mwanya na Joseph Kabila wabaye Perezida wa RDC, wasimbuwe na Gen. Gabriel Amisi Kumba uzwi nka Tango Four, yari asanzwe yarafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Nzeri 2016. Gusimbuzwa kwe kwishimiwe na Tibor Nagy, umunyamabanga wungirije uhagarariye USA muri Afurika tariki ya 17 Nyakanga.

Gen. Numbi ubwo yagiriraga uruzinduko mu Ntara ya Haut-Katanga (aho yavukiye) kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020, yagaragarije abo ku ivuko agahinda kamusaze. Yemeza ko yaranzwe no kwitanga no gukorana umucyo ubwo yari ayoboye igisirikare cya RDC (FARDC) ko kandi ibyo Perezida Tshisekedi abizi neza.

Kuri we, icyo yazize ni ubugambanyi, Perezida Tshisekedi akaba yarabushingiyeho hatabayeho gushishoza. Ati: “Nazize gukora akazi kanjye neza. Mutekereze ukuntu yavugiraga mu nama ibikorwa byiza bya Gen. John Numbi. Ibi byakuruye amashyari n’abanzi, amaherezo bayobya Perezida Tshisekedi bambeshyera none n’ubu tuzira ako karengane.”

Yakomeje ati: “Nakoreye igihugu nitanga bikomeye. Muri Katanga, nahagaritse ibibazo byagombaga kuba, nanahagaritse ibyaha, ibyo Perezida Tshisekedi arabizi kuko ni yo mpamvu atigeze asibira kunyohereza mu butumwa bugoye. Ariko abanzi byarabababaje, bantega imitego.”

Amaraso yari kumeneka

Gen. Numbi yemeza ko yagize uruhare rukomeye mu ihererekanyabubasha hagati ya Joseph Kabila na Perezida Tshisekedi wayoboye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuva tariki ya 25 Mutarama 2019. Ngo iyo atahaba, hari kumeneka amaraso y’Abakongomani.

Ati: “Njyewe umuvandimwe wanyu, nagize uruhare rukomeye mu ihererekanyabubasha ry’amahoro ku buyobozi bw’iki gihugu, ntabwo byiswe ubugambanyi. Nakoze ibishoboka ngo imivu y’amaraso yAbakongomani idatemba.”

Ngo usibye n’ibyo, yasabye umutwe witwaje intwaro wa Bakata Katanga wari uyoboye na Gen. Gédeon Kyungu wigeze kuba Umugaba Mukuru wa FARDC, kurambika intwaro. Ati: “Nasabye aba basore bose ba Bakata Katanga kurambika intwaro, ntibamene amaraso y’Abakongomani. Yibaza ukuntu yagambanirwa bigeze aha, ati: “Ni gute nafatwa ntya? Uyu mutego ni uw’iki? Shimwa Mana kuko nkiriho.”

Ashimira Imana kuko akiriho, yibutse Gen. Délphin Kahimbi wari wungirije ukuriye Urwego rw’Ubutasi rwa gisirikare, wegujwe nyuma y’iminsi mike akaboneka mu rugo rwe yapfuye. Yemeza ko iyo aba akiriho, hatari kuba akagambane nk’aka. Ati: “Nabuze umuvandimwe ukomeye, Délphin Kahimbi. Uyu munsi ntihakabaye ibi ngibi.”

Gen. Kahimbi yegujwe tariki ya 20 Gashyantare 2020. Icyo gihe yatawe muri yombi nyuma ararekurwa, agaragara mu rugo rwe yapfuye tariki ya 28 Gashyantare. Byatangajwe ko ashobora kuba yiyahuye, yarozwe cyangwa yanizwe. Byakekwaga ko uyu musirikare yari afite umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu. Muri icyo gihe hari urwikekwe muri RDC, kuko na Kalev Mutond wari ukuriye urwego rw’iperereza, yari yatawe muri yombi tariki ya 12 Gashyantare.

N’ubwo Gen. Numbi yegujwe bitewe ahanini n’ibihano yafatiwe na EU na USA ndetse Perezida Tshisekedi agashimirwa, amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yemeza ko na Gen. Tango Four yabifatiwe. Aba bombi bazira kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gen. Numbi wambuwe umwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo, ararira ayo kwarika
    Burya abasirikare bakuru nabo ni Politicians.Usanga iteka uyobora ingabo aba ari inshuti ya president.Ugasanga aho kureba inyungu z’igihugu bareba inyungu za president.Ugasanga akazi kabo ni ukumurinda no kumushyigikira,ndetse no mu makosa.

  2. Gen. Numbi wambuwe umwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo, ararira ayo kwarika
    Burya abasirikare bakuru nabo ni Politicians.Usanga iteka uyobora ingabo aba ari inshuti ya president.Ugasanga aho kureba inyungu z’igihugu bareba inyungu za president.Ugasanga akazi kabo ni ukumurinda no kumushyigikira,ndetse no mu makosa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *