Gen. Nyamugaruka arasaba Abarundi begereye imbibi kurwanya imitwe yitwaje intwaro

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ingabo z’u Burundi zo mu karere ka 1 k’igisirikare gakoze ku rubibi rw’iki gihugu n’u Rwanda hamwe na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Brig. Gen. Dominique Nyamugaruka yasabye Abarundi gufatanya n’inzego zibishinzwe kwicungira umutekano, bagakumira imitwe yitwaje intwaro yahungabanya igihugu cyabo.

Gen. Nyamugaruka yabibasabye mu gihe yayoboraga inama zihuza abavuga rikumvikana bo mu ntara zihana imbibi n’ibi bihugu bituranyi zirimo: Muramvya, Bubanza na Cibitoke, zigira hamwe uburyo bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ishobora guhungabanya u Burundi, iturutse muri ibi bihugu.

Nk’uko VOA ibivuga, Gen. Nyamugaruka yavuze ikigambiriwe muri izi nama, ati: “Turimo kubigisha umutekano icyo ari cyo, turabereka ko ari bo bashobora korohereza umwanzi cyangwa bakaba aba mbere bashobora kumubuza kwinjira mu ntara cyangwa mu makomini yabo.”

Ashingiye ku byabaye mu gihe cyashize, Gen. Nyamugaruka yasabye abaturage kwirinda. Ati: “Dushingiye ku byatambutse cyangwa mu gihe cyashize cyangwa ikizaza bitewe n’uko imitwe ihore itera igihugu ihoraho kubera akarere kacu ka gisirikare gahana urubibi na Congo n’u Rwanda, ibyo bihugu byose uko ari bibiri bifite imitwe ibirimo ibitera cyangwa naho hakagira imitwe itera u Burundi. Muri icyo gihe natwe dusaba kwicara turi maso, twirinda.”

Careme Bizoza uyoboye intara ya Cibitoke we yasabye abaturage kwiyumva nk’abashinzwe umutekano, aho kumva ko ari iby’abasirikare n’abapolisi gusa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *