Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa zishinzwe imikoranire n’ibihugu bya Afurika, Pascal Ianni, ari mu Rwanda aho amaze iminsi mu ruzinduko rw’akazi.
Ianni ari mu Rwanda kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Gicurasi 2026.
Ku wa 19 Gicurasi 2026, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Mubarakh Muganga uzwi nka Gen MK Mubarakh.
Nyuma yaho yanagiriye inama hamwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare.
Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’Ishami ry’Ingabo z’u Bufaransa zishinzwe imikoranire n’ibihugu bya Afurika n’Ingabo z’u Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano, amahugurwa n’imikoranire ya gisirikare.
Maj Gen Pascal Ianni yananasuye Ishuri ry’Ingabo z’u Rwanda rihugura abasirikare rya Gabiro, aho yamenye ibikorwa by’amahugurwa ahatangirwa.
Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2026, yatanze kandi ikiganiro ku banyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye mu Karere ka Musanze, cyagarutse ku ruhare n’imikoranire y’ingabo z’u Bufaransa mu bikorwa byo kubungabunga umutekano ku mugabane wa Afurika.


