Gen. Patrick Nyamvumba yahawe imirimo mishya

Sangiza iyi nkuru

Gen. Patrick Nyamvumba wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yatanzwe n’u Rwanda nka Ambasaderi ugomba kuruhagararira muri Tanzania.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare iyobowe na Perezida Paul Kagame ni yo yamugennye kuri ziriya nshingano.

Mu gihe Tanzania yaramuka imwemeje, Gen. Patrick Nyamvumba wanigeze kuba Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu by’igihe gito yahita asimbura Fatou Harelimana wagenwe n’u Rwanda nka Ambasaderi ugomba kuruhagararira muri Pakistan.

Mu mwaka ushize wa 2023 ni bwo Fatou Harelimana yari yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania asimbuye Maj. Gen Charles Karamba wari umaze igihe ahagarariye u Rwanda muri iki gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *