GridArt_20250102_171906900

Gén Poète wari uwa 3 ukomeye mu bayobora FDLR yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko Lt. Gén Hakizimana Apollinaire wari mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yapfuye.

Lt Gén Hakizimana uzwi ku mazina arimo Amikwe Lepic, Adonia na Poète, yari asanzwe ari Komiseri ushinzwe igisirikare muri FDLR, akanaba uwa gatatu ukomeye mu bayobora uyu mutwe.

Ni nyuma ya Lt. Gén Byiringiro Victor ‘Rumuli’ usanzwe ari Perezida w’uyu mutwe na Lt. Gén Ntawunguka Pacifique ‘Omega’ uyobora igisirikare cyawo.

Amakuru agera kuri BWIZA aravuga ko Hakizimana yapfiriye mu bitaro by’i Masisi Centre, ku wa Gatatu tariki ya 1 Mutarama 2024 azize imwe mu ndwara zidakira yari amaze igihe kirekire arwaye.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Mutarama ni bwo yashyinguwe muri Masisi.

Mu muhango wo kumushyingura nk’uko amakuru agera kuri BWIZA abivuga, byavuzwe ko yavukiye ku Mukamira, mu yahoze ari Komine Karago muri Perefegitura ya Gisenyi (muri Nyabihu y’ubu) ku wa 08 Kamena 1957; ibisobanura ko yari afite imyaka hafi 68.

YouTube player

Hakizimana wapfuye yanabaye mu buyobozi bw’umutwe witwaje intwaro wa ALiR wabyaye FDLR, aho yari ashinzwe ubutasi. Icyo gihe we na bagenzi be bari bafite umugambi wo gutera u Rwanda, bakambura RPA Inkotanyi ubutegetsi.

Uyu mugabo ubwo ingabo za Ex-FAR zahungiraga mu mashyamba ya Congo yari afite ipeti rya Major, agenda azamuka mu mapeti ku buryo yageze ku rya Géneral de Brigade muri 2007, nyuma y’imyaka irindwi aba Général-Major mu gihe muri 2019 ari bwo yagizwe Géneral de Brigade.

Amashuri abanza yayize ku Mukamira, ayisumbuye ayiga mu mujyi wa Kigali mu gihe Kaminuza n’amasomo ya gisirikare yabyigiye mu Bubiligi.

Uyu mugabo wari unasanzwe ari Minisitiri w’Ingabo za FDLR, kimwe na bagenzi be bari mu buyobozi bw’uriya mutwe yari yarafatiwe ibihano n’amahanga, ashinjwa kugira uruhare mu gutegura ibikorwa byiciwemo Abanye-Congo, n’ibindi bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *