Gen. Prime Niyongabo arashyirwa mu majwi ko afasha Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo gutera u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burundi irashyirwa mu majwi ko ifatanya n’iya Uganda mu gutera inkunga ishyaka RNC riyobowe na Kayumba Nyamwasa, mu gutoza urubyiruko rwo mu nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Uganda, kuba abanyamuryango bashya baryo mu mugambi wo kubuza umudendezo u Rwanda.
Ikinyamakuru Virungapost dukesha iyi nkuru, gitangaza ko hamaze iminsi hatangijwe inkambi nshya ya RNC itorezwamo urubyiruko rwakuwe mu nkambi z’impunzi hirya no hino muri Uganda, iyi nkambi ngo yubatse mu gace ka West Nile muri Uganda ikaba ari iya 2 ku yindi isanzwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gace kitwa Minembwe.
Iyi raporo ivuga ko iyi nkambi iyoborwa n’urwego rushinzwe ubutasi rwa Uganda, CMI, ikaba yakira inkunga irimo ibintu by’ibanze nk’ibiribwa, intwaro, imiti ndetse n’amafaranga biturutse mu gihugu cy’u Burundi, bihagarariwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo.
Leta ya Uganda ngo usanga ari yo ihagarariye ibikorwa byose bikorerwa mu nkambi z’impunzi birimo gushakisha imyirondoro y’abakiri bato no kubakangurira kwinjira mu ishyaka RNC riyobowe na Kayumba Nyamwasa.
Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko gifite amakuru yizewe y’uko uku gushakisha amaraso mashya y’ishyaka RNC bimaze iminsi bikorwa mu nkambi za Nyakivara ndetse na Bweyale Kiryandongo, ibi bikorwa bikaba biba bihagarariwe na CMI.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nibwo ngo mu nkambi y’impunzi z’Abanyarwanda ya Nyakivara hiriwemo abantu bo mu ishyaka rya RNC baherekejwe n’abakozi ba CMI, aho bagendaga bakora ubukangurambaga cyane mu bubyiruko bwo kubinjiza mu ishyaka RNC, bagenda babasaba imyirondoro barangiza bakagenda bagasiga babijeje ko bazagaruka vuba.
Gusa ku rundi ruhande, hari impungenge kuri urwo rubyiruko rutwarwa kuko bikekwa ko bamwe bashobora kuba bicwa mu gihe banze kujya muri iyo myitozo ya RNC.
Mu bandi bantu bakomeye bagenda bagaragara muri izi nkambi barobanura amaraso mashya, harimo Rugema Kayumba, mubyara wa Kayumba Nyamwasa ayobowe mu nkambi na Brig. Gen. Abel Kandiho ari na we ushyiraho itsinda ry’abakozi ba CMI riba ribaherekeje muri ibyo bikorwa.
Virungapost ivuga kandi ko hari amakuru yigeze gukwirakwira ajyanye no gushimuta insoresore mu nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda, ibi ngo bigakorwa mu izina ry’u Rwanda hagamijwe kurusiga icyasha.
Mu mezi ashize, havuzwe indi raporo yerekana uburyo hari abasirikare 2 barimo Maj. Habib Mudathir ndetse na Capt. Sibo Charles batorotse inkambi z’impunzi zigenzurwa na UNHCR mu gace ka Arua, kugeza ubu bakaba ari bamwe mu bagenda barobanura abasore bakiri bato mu nkambi z’impunzi ngo babinjize muri RNC iri kubatoreza muri West Nile, inkambi iherereye ahagana ku nkengero za Sudani y’Epfo na RDC ikaba iri muri Uganda.
Abandi basirikare bakomeye bakorera mu nkambi ya RNC muri Minembwe barimo Kanyemera Claude, Ruhinda Bosco ndetse na Karemera Alex, aba bose bagafatanya na Rugema Kayumba mu gukora ibyo bikorwa bisa no gushimuta impunzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyo hari amakuru agerageje gusohoka hanze, ngo umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, Gen. Kale Kayihura akoresha ibishoboka byose akayaburizamo. Urugero rutangwa, ni ukuba ku rukuta rwa facebook rwa RNC, Rugema agaragaza Gen Kayihura nk’umuterankunga w’abaterabwoba b’Abanyarwanda, hamwe na Minisitiri w’umutekano muri Uganda ndetse akanerekana isano ya hafi bafitanye n’umuryango wa perezida Museveni.
Rugema ngo anakorana n’abandi bantu bakomeye mu nzego z’umutekano za Uganda nka Sande Charles bakunze kwita Mugisha Robert , umuhuza wa RNC muri Uganda.
Amakuru avuga kandi ko uyu Rugema wavuye mu ngabo za RDF yashakanye n’umugore wo mu Bahima, (Ubwoko bwa perezida Museveni) witwa Peace Rugema, usanzwe ari umucuruzi w’amatungo manini mu mujyi wa Kampala.
Mu minsi ishize, ikinyamakuru Red Pepper muri Uganda cyashyizwe mu majwi ndetse abayobozi bakuru bacyo batabwa muri yombi kubera amakuru bari batangaje kuri Uganda, aya makuru akaba yarashyiraga ukuri ahagaragara ku mubano w’u Rwanda na Uganda.
Ku rundi ruhande, Virungapost ivuga ko ikinyamakuru Red Pepper cyari cyatangaje uburyo perezida Museveni arimo kurangiza umushinga wo gutera u Rwanda ndetse no gutera inkunga Kayumba Nyamwasa abinyujije mu ishyaka RNC, aha ari naho n’u Burundi bushyirwa mu majwi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *