Umugaba Mukuru w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) Maj. Gen. Tshiwewe Songesha, kuri uyu wa Gatatu yasuye urubyiruko rukabakaba 20,000 ruherutse kwinjizwa mu gisirikare ruri mu myitozo i Kamina, ndetse Umuvugizi wa FARDC amurikira itangazamakuru impuzankano nshya za gisirikare.
Urwo rubyiruko Gen. Tshiwewe yasuye rugera byibuze ku 12,000 ruri kwitoreza mu kigo cya gisirikare cya kitona, ndetse n’urundi rugera ku 7000 ruri kwitoreza Likasi ruzaba rubarizwa mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu n’inzego z’ubuyobozi.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano muri iki gihugu nk’uko bigaragara kuri twitter, avuga ko n’abo basirikare bashya ubu Igisirikare cya FARDC gifite abasirikare bagera ku 165000.

Ku rundi ruhande, kuri uyu wa Gatatu kandi Umuvugizi w’Igisirikare, Gen. Sylvain Ekenge yamurikiye itangazamakuru impuzankano nshya y’abasirikare, ndetse aboneraho gutangaza ko Ă©tat de siège yatumye ibibazo by’umutekano byari mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri bigabanyuka nubwo benshi batemeranywa nawe.



One Response
Gen. Tshiwewe yasuye abasirikare bashya hafi 20,000 hamurikwa impuzankano nshya ya FARDC
Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Defense Budget y’ibihugu byose (Global Military Budget),irenga 2 Trillions USD ku mwaka.Zabuli 5:6 havuga ko “Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi”.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.