Lieutenant General Mohammed Badi uyobora urwego rushinzwe ibikorwa by’iterambere mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, yatangaje ko kuwuyobora bigoye kurusha kuyobora ingabo ziri ku rugamba.
Ubwo yari mu nama kuri Ambasade y’u Buhinde kuri uyu wa 17 Nzeri 2022 nk’uko ikinyamakuru Kenyans cyabitangaje, Gen. Badi yasobanuye ko akurikije uko yayoboye ingabo zari mu butumwa bw’amahoro muri Sierra Leone, kuyobora Nairobi bigoye.
Impamvu kuyobora uyu murwa mukuru bigoye ngo ni uko hari abanyapolitiki baba bashaka kwivanga mu kazi. Ati: “Ni imwe mu nshingano zikomeye cyane nahawe ugereranyije n’ubutumwa bw’amahoro muri Sierra Leone.”
Uyu musirikare yakomeje ati: “Aka kazi karakomera, cyane iyo uri umusirikare, ugahabwa umwanya wa politiki. Kuva ku munsi wa mbere, utangira kurwana n’abanyapolitiki na bamwe batekereza ko umujyi ari wabo, ariko kugeza ubu imirwano yararangiye.”
Gen. Badi yasobanuye ko impamvu iyi mirwano yarangiye ari uko Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, yamwibukije ko ari umusirikare, bityo akwiye gukora akazi ke ashinzwe, nta we umuvangiye.


