General (Rtd) Sir Richard Dannatt wigeze gusura u Rwanda ubwo yari Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Bwongereza, ntashyigikiye ko rwohererezwa abimukira baturuka mu gihugu cyabo kuko ngo si ahantu heza.
Uyu musirikare usigaye ari umushingamategeko mu nteko y’u Bwongereza aheruka mu Rwanda muri Gashyantare 2009. Icyo gihe yaganiriye na General James Kabarebe wari Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda ku buryo ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro byakomeza.
Gen. Dannatt, nk’uko ikinyamakuru The Independent kibivuga, yavuze ko ashingiye ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo mu myaka y’1990 kandi rugihangana n’ingaruka zayo, atari igihugu cyiza cyo koherezamo abimukira bashaka kuba mu buzima bwiza.
Yagize ati: “Guverinoma isabwa kwakira abantu baza mu bwato buto bashaka imibereho myiza. Niba kohereza abantu mu Rwanda ari gahunda nziza, njyewe ndashidikanya. Birasa n’aho bigamije kubuza abandi kuza kubera ko cyaba ari igihano kiremereye kuri bo. Ntabwo merewe neza kubera ibyo.”
Akomoza ku ruzinduko yagiriye mu Rwanda mu 2009, Gen. Dannatt yagize ati: “Nageze mu Rwanda kandi igicucu cya jenoside kiracyari muri kiriya gihugu. [Igihugu] kiyobojwe ukuboko gukomeye kwa Paul Kagame. Gifite amateka yijimye, kandi si ahantu heza ko gushyira abantu baturuka muri Syria n’ahandi ku Isi.”
Gen. Dannatt yanenze ko Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere, Suella Braverman, akomeje gukora ibishoboka kugira ngo gahunda yo kohereza abimukira itangire gushyirwa mu bikorwa. Abona akwiye kubihagarika.
Gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ishingiye ku masezerano iki gihugu cyagiranye n’u Bwongereza muri Mata 2022. Aba mbere baba barahageze muri Kamena ariko byabaye bisubitswe kubera ko inkiko zakiriye ibirego bisaba ko ateshwa agaciro, ubu hakaba hagitegerejwe icyemezo kizafatwa mu rukiko rw’ubujurire.


