General Kazura abona inenge mu butumwa bw’amahoro bwa UN

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, arasaba ko mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye habamo impinduka, hakajya hibandwa cyane ku kugarura amahoro n’umutekano.

Mu nama y’umutekano yateguwe n’ishuri rikuru ry’igisirikare cy’u Rwanda yakomeje kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023, Gen. Kazura yasobanuye ko ubutumwa bw’amahoro bwa UN buba bufite intego yo kubungabunga amahoro n’umutekano, aho byabuze, kandi mu by’ukuri habungabungwa igihari.

Nk’uko ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cyabitangaje, Gen. Kazura yasobanuye ko imikorere (mandate) y’ingabo ziba mu butumwa bwa UN ari yo yatumye izari muri MINUAR zitererana Abatutsi mu gihe bari bakomeje gukorerwa jenoside mu mwaka w’1994.

Icyo ingabo za UN zikwiye kubanza gukora, nk’uko Gen. Kazura yabivuze, ni ukubanza kugarura amahoro n’umutekano, zamara kubikora zikabibungabunga. Ngo ibyo ni byo u Rwanda rwakoze mu bihugu nka Mozambique na Repubulika ya Centrafrica.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *