Muri uku kwezi FDLR yishe cyangwa yiba inka zirenga 1000: Aborozi bo muri Kivu ya ruguru

Ihuriro ry’aborozi bo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru (ACOGENOKI), ryashinje umutwe wa FDLR kuba umaze kwica cyangwa kwiba inka zirenze 1000 kuva uku kwezi kwa Gicurasi kwatangira. Iri huriro ryatangaje ko FDLR yishe cyangwa ikiba ziriya nka muri Teritwari za Rutshuru na Masisi zombie zo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. ACOGENOKI yavuze ko umubare nyirizina […]

Hari abazi ko amateke aribwa n’abatifashije gusa ntibamenye ko ari umuti no ku bakire

Amateke cyangwa se (Cocoyam),hari benshi babifata nk’ibiribwa by’abantu batifashije,nyamara umenye akamaro kayo mu mubiri,nawe wayakunda kandi akakugirira akamaro,ntabwo ari ibiribwa bihenze kuko ushobora kuyasanga ahantu henshi hatandukanye mu buryo bworoshye. Amateke afite inkomoko muri Asia y’amajyepfo,akaba ashobora kuribwa atetse nkuko wateka ibijumba,ndetse n’amababi yayo aribwa nk’imboga,gusa nanone ashobora gukoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye. Amateke akungahaye […]

Rick Ross arateganya kwiyamamariza kuba Mayor

rick-ross.jpg

Umuraperi Rick Ross wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atangaza ko ateganya kwiyamamariza kuba Mayor w’umujyi wa Fayetteville.Ni nyuma y’uko yimwe uruhushya rwo kuhakorera igitaramo ngarukamwaka yakoraga. Ibi yabitangaje mu ntangiro z’iki Cyumweru, aho yavuze ko umwaka utaha aziyamamariza kuba umuyobozi w’uwo mujyi.Yatangaje ko ubuyobozi bwa Fayetteville yabwandikiye ibaruwa ibasaba ko bamuha uruhushya rwo […]

Innoss’B arahamya ko nta bubasha afite bwo kwamagana Kagame

Innoss na Bruce Melodie mu ndirimbo 'A l'aise' bakoranye ibihugu byombi bidacana uwaka

Umuhanzi wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Innocent Balume uzwi nka Innoss’B yatangaje ko atari Umukuru w’Igihugu ku buryo yakwamagana Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Abanyekongo benshi, kuva muturage usanzwe, ibyamamare mu myidagaduro n’abanyapolitiki, abari mu butegetsi n’abatavuga rumwe na bwo bamaze igihe kinini bagamana u Rwanda n’ubutegetsi bwarwo, bavuga ko rufasha umutwe witwaje […]

Batatu bakubise muramu wa Emmanuel Macron bari mu buroko

Abagabo batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho gukubita musaza w’umugore wa Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron. Uyu musaza wa Brigitte Macron , ngo yakubiswe ubwo yari avuye mu iduka ryabo ricuruza Chocolate atashye mu rugo.Bikimara kumenyekana rero Polisi ikorera muri uwo mujyi yahise ita muri yombi abo bagabo kugeza ubu bakaba bakomeje gukurikiranwa. Jean-Baptiste Trogneux , musaza […]

General Kazura abona inenge mu butumwa bw’amahoro bwa UN

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, arasaba ko mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye habamo impinduka, hakajya hibandwa cyane ku kugarura amahoro n’umutekano. Mu nama y’umutekano yateguwe n’ishuri rikuru ry’igisirikare cy’u Rwanda yakomeje kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023, Gen. Kazura yasobanuye ko ubutumwa bw’amahoro bwa UN buba bufite intego yo kubungabunga amahoro […]

Ikibazo cy’umubare w’Abagatolika cyarakuririjwe: Kiliziya

Abakateshisite bitabiriye urugendo nyobokamana i Namugongo, bumvaga ijambo rya Karidinali Kambanda

Inama y’abepisikopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko abarimo abanyamakuru bakurikirije ikibazo cy’umubare w’abayoboke b’iri dini, bemeza ko wagabanyutse kandi atari ko biri. Tariki ya 7 Gicurasi 2023, Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’Umukuru w’inama y’abepisikopi, Karidinali Kambanda Antoine, ubwo yagezaga ubutumwa muri misa yateraniye muri Paruwasi ya Saint Michel, yavuze ko ibarura rusange ry’abaturage […]

Umukinnyi Yannick Mukunzi ntiyorohewe n’ubuzima

Umukinnyi Yannick Mukunzi,uri mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi, azamara hafi ibyumweru bitatu adakina nyuma y’uko agize ikibazo cy’imvune. Uyu mukinnyi avunitse nyuma y’uko yari amaze igihe gito akirutse imvune yari amaranye amezi 9 adakandagira mu kibuga.Mukunzi yavunitse ubwo yari mu myitozo kuwa 2 w’iki cyumweru.Mbere yaho yari yitwaye neza mu mukino ikipe akinira ya Sandkvens […]

U Burusiya bugiye kujya bukorerera indege z’intambara muri Uganda

Guverinoma y’u Burusiya yatangaje ko iteganya kugira Uganda icyanya gukoreramo ibikoresho bya gisirikare, kubivugurura ndetse no kubisana. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov; ubwo we na mugenzi we Maj. Gen Jeje Odongo wa Uganda baganiraga n’itangazamakuru ejo ku wa Kane. Ni ikiganiro cyabereye i Moscou aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda yari […]

Kenya:Umubare w’Abishwe n’inzara bategetswe na Pasiteri kwiyiriza ubusa wiyongereye cyane

Umubare w’Abakiristu bamaze gupfa bategetswe na Pasiteri kwiyiriza ubusa, umaze gutumbagira aho kuri ubu umaze kugera kuri kuri 235.Ni nyuma y’uko abashinzwe ubuzima n’inzego z’umutekano bakomeje gushakisha indi mibiri kugirango ishyingurwe mu cyubahiro. Mu gihugu cya Kenya hakomeje gutahurwa imibiri y’abishwe n’inzara bategetswe na Pasiteri Makenzie kwiyiriza ubusa ngo kugirango bazahure na Yesu.Iyi mibare ikomeje […]

Ubusesenguzi bw’abanyamategeko ku rubanza rwa Tity Brown rusubitswe gatanu

Urubanza rwa Tity Brown usaba gufungurwa by'agateganyo rusubitswe gatanu

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 18 Gicurasi 2023 rwasubitse urubanza rw’ubujurire rw’umubyinnyi w’imbyino zigezweho, Ishimwe Thierry wamamaye nka Tity Brown, ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Icyemezo ajuririra cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu Kuboza 2021, ubujurire busubikwa n’urukiko rwisumbuye tariki ya 30 Ugushyingo 2022, ku ya 8 Gashyantare 2023, ku ya 22 Gashyantare, ku […]

Gen. Muthuri wari waritambitswe na RDC yatangiye inshingano nk’umugaba wa EACRF

Umugaba mushya w’ingabo za EAC zoherejwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu, yatangiye imirimo nyuma y’igihe yaritambitswe na Congo. Ku wa Kane tariki ya 18 Gicurasi ni bwo Gen Muthuri yageze i Goma mbere yo gutangira imirimo. Ni nyuma yo kugirwa umuyobozi wa EACRF na Perezida William Ruto, […]

Kalehe: Abanyarwanda barashinjwa guteza ibiza byishe abarenga 400

Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo irashinja impunzi z’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu guteza ibiza biherutse kwica abantu barenga 400 muri teritwari ya Kalehe, intara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi biza (inkangu n’imyuzure) byakomotse ku mvura nyinshi yaguye muri Kalehe mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023. Iyi mvura yanaguye no […]

Rubavu: Umwarimu watanze amakuru ku kiraro cyacitse ntiyorohewe

Aka kayira kamanuka mu mugezi karazitiwe mu rwego rwo gukumira abanyeshuri bakanyuragamo

Umwarimu wigisha mu ishuri ribanza rya Karambo mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, Turikubwimana Daniel, ntabwo yorohewe nyuma yo guha umunyamakuru amakuru ku kiraro cyacitse abanyeshuri banyuragaho bakambakamba. Nyuma y’aho Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, atangarije ko abanyamakuru babaye ba Rusahuriramunduru n’abakomisiyoneri, akabishingira ku nkuru y’iki kiraro yahamyaga ko cyakozwe mu buryo […]

Perezida Kagame yaganiriye n’ubuyobozi bukuru bwa RDF, Polisi na NISS

Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 18 Gicurasi, yagiranye inama n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’Igihugu ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS). Ni inama yabereye ku Cyicaro Gikuru cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura, yitabirwa n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, […]