Kenya:Umubare w’Abishwe n’inzara bategetswe na Pasiteri kwiyiriza ubusa wiyongereye cyane

Sangiza iyi nkuru

Umubare w’Abakiristu bamaze gupfa bategetswe na Pasiteri kwiyiriza ubusa, umaze gutumbagira aho kuri ubu umaze kugera kuri kuri 235.Ni nyuma y’uko abashinzwe ubuzima n’inzego z’umutekano bakomeje gushakisha indi mibiri kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu gihugu cya Kenya hakomeje gutahurwa imibiri y’abishwe n’inzara bategetswe na Pasiteri Makenzie kwiyiriza ubusa ngo kugirango bazahure na Yesu.Iyi mibare ikomeje gutumbagira kuko hongeye kuboneka indi mirambo.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko abamaze kuboneka ari 235, mu gihe abataraboneka ngo barenga 600.Itsinda ry’abashinzwe gusuzuma ibyateye impfu ,bavuga ko bakomeje ibyo bikorwa umunsi ku wundi ari nako bagenda batahura indi mibiri.

Mu gihe ibikorwa byo gushaka iyo mibiri bigikomereje mu ishyamba rya Shakahola aho byagaraye ko basengeraga, hakurikiyeho ngo no kujya gushakishiriza mu rugo kwa Pastor no mu baturanyi be ngo harebwe niba nta bandi baguyeyo.

Aba bakirisitu bapfuye bivugwa ko bari abayoboke b’itorero Good News International Church rya Paul Mackenzie

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *