Urubanza rwa Tity Brown usaba gufungurwa by'agateganyo rusubitswe gatanu

Ubusesenguzi bw’abanyamategeko ku rubanza rwa Tity Brown rusubitswe gatanu

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 18 Gicurasi 2023 rwasubitse urubanza rw’ubujurire rw’umubyinnyi w’imbyino zigezweho, Ishimwe Thierry wamamaye nka Tity Brown, ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Icyemezo ajuririra cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu Kuboza 2021, ubujurire busubikwa n’urukiko rwisumbuye tariki ya 30 Ugushyingo 2022, ku ya 8 Gashyantare 2023, ku ya 22 Gashyantare, ku ya 18 Werurwe no kuri uyu wa 18 Gicurasi, kubera impamvu zitandukanye, bwimurirwa ku wa 20 Nyakanga.

Isubikwa ry’urubanza rwa Tity Brown ukurikirnweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa rikomeje guteza impaka, nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe batekereza ko hari impamvu itazwi yaba ibiri inyuma, bamwe bakongeraho imvugo y’uko ubutabera bukerewe buba busa n’ubudatanzwe, ariko ibyo bivugwa gusa n’abatari impuguke mu mategeko.

Urubanza rwa Tity Brown usaba gufungurwa by'agateganyo rusubitswe gatanu
Urubanza rwa Tity Brown usaba gufungurwa by’agateganyo rusubitswe gatanu

Uko abanyamategeko babibona

Me Emeline Nyembo ni umunyamategeko ubarizwa mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda, akaba amaze imyaka 18 akora uyu mwuga. Mu kiganiro yaraye agiranye n’abakoresha Twitter bashakaga kumenya byinshi ku byemezo by’inkiko ku isubikwa ry’imanza nk’urwa Tity Brown, yasobanuye ko bidasobanuye ko ubutabera butazatangwa.

Yagize ati: “Ntabwo ndi bugire icyo mvuga kiri deep cyane kuko atari njyewe umwunganira ariko ndagira ngo ntange contribution yanjye nkeya. Njyewe nkunda kubwira abantu ko ubutabera buhari kuko budahari ntabwo nabyuka mu gitondo nzi ko ngiye kunganira abantu kandi nzi ko nta butabera ndi bubone.”

Me Nyembo yakomeje avuga ko ari ngombwa kumenya impamvu zatumye urubanza rwa Tity Brown rusubikwa kenshi, kugira ngo umuntu agire byinshi aruvugaho. Ati: “Muri iyi case rero y’uyu Tity Brown, nabonye bavuga ko amaze gusubikirwa inshuro nyinshi. […] Ni izihe motifs zatumye rusubikwa kugira ngo barebe ‘Ese koko impamvu ziri gutangwa ziri fondés? Niba zitari fondés kuki akomeza gusubikirwa urubanza’?”.

Yavuze ko icyakoze itegeko rikwiye kuvugururwa, rigaha umucamanza igihe ntarengwa cyo kuba akuye dosiye mu nzira kugira ngo bigabanye isubikwa ry’imanza ritari ngombwa. Ati: “Ahubwo nabonye ikintu gihari ari ugufokasinga kugira ngo wenda ubwo hazabaho kuvugurura amategeko, hazabeho ikintu cyo kuvuga ngo ‘Byibuze niba dosiye yinjiye mu rukiko, keretse hari exception, ubundi urubanza nyuma y’igihe runaka, umucamanza yagombye kuba yararufunguye, yagombye kuba yarangije gufata umwanzuro kugira ngo bigabanye ayo masubikwa ashobora kuba atari ngombwa.”

Me Nyembo ahamya ko gusubikwa k'urubanza kutazabuza ubutabera gutangwa
Me Nyembo ahamya ko gusubikwa k’urubanza kutazabuza ubutabera gutangwa

Me Gatari Salim Steven na we ni umunyamategeko ubarizwa mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda. Atangira gusesengura iyi dosiye, yasobanuye ko n’ubwo atunganira uyu mufungwa, dosiye ye ayifiteho amakuru y’ibanze, cyane ko amaze kuvugana na we inshuro ziri hagati y’enye n’esheshatu kuva yafungirwa muri gereza ya Nyarugenge.

Me Gatari yagaragaje ko Tity Brown ashobora kuba yaragize uruhare mu isubikwa ry’urubanza rwe kuko ngo kuva yatabwa muri yombi, amaze kunganirwa n’abanyamategeko batatu. Ati: “Nko mu mezi ane Tity Brown twabashije guhura nk’inshuro enye. Kuva yajya Mageragere maze guhura na we hagati y’inshuro 4 n’6. Kuva yatangira urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, amaze kugira abavoka batatu batandukanye mu bihe bitandukanye. Abazi iby’amategeko, uko uhindura abanyamategeko bagufasha kuri dosiye yawe, ni ko na yo idindira.”

Yakomeje asobanura, ati: “Impamvu mvuga idindira ni iyihe? Dufate nko ku isubika rya gatatu. Umwavoka we ni bwo yari akibona dosiye. Nk’umwavoka uwo ari we wese, ntabwo wakwishora mu rubanza rushobora gukatira imyaka 25 umuntu yaguhaye urubanza mu cyumweru kimwe, ngo ugiye kudefanda umuntu. Icyo gihe ntabwo waba ugiye kudefanda umuntu, waba ugiye kumuroha.”

Tity Brown yatawe muri yombi mu Gushyingo 2021. Impamvu zatumye urubanza rwe rusubikwa zirimo kuba: byaragaragaye ko urubanza rwe rutahawe umucamanza, umucamanza wagombaga kumuburanisha yari mu mahugurwa i Nyanza, umunyamategeko we yari amaze igihe gito ahawe dosiye (ntiyari yabonye umwanya uhagije wo kuyiga), ubushinjacyaha bwavuze ko yanze gufatwa ikizamini cya DNA no kuba ibisubizo by’ibizamini bya DNA byafashwe umukobwa bitari byakabonetse kuri uyu wa 18 Gicurasi.

Me Gatari abona ko guhinduranya abanyamategeko kwa Tity Brown kwaba kwaradindije urubanza rwe
Me Gatari abona ko guhinduranya abanyamategeko kwa Tity Brown kwaba kwaradindije urubanza rwe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *