Batatu bakubise muramu wa Emmanuel Macron bari mu buroko

Sangiza iyi nkuru

Abagabo batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho gukubita musaza w’umugore wa Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron.

Uyu musaza wa Brigitte Macron , ngo yakubiswe ubwo yari avuye mu iduka ryabo ricuruza Chocolate atashye mu rugo.Bikimara kumenyekana rero Polisi ikorera muri uwo mujyi yahise ita muri yombi abo bagabo kugeza ubu bakaba bakomeje gukurikiranwa.

Jean-Baptiste Trogneux , musaza wa Brigitte Macron yakubiswe ubwo yari avuye mu iduka ryabo ricuruza Chocolat mu mujyi, ubwo yari atashye agiye mu rugo.Si abo bagabo bonyine bakurikiranwa kuko undi musore w’imyaka 16 nawe yarafashwe acyekwaho ubufatanyacyaha.

Abo bagabo batatu bakubise basabiwe kuguma muri gereza kugeza kuwa 5 Kamena ubwo urubanza rwabo ruzaba rutangiye, mu gihe uyu mwana w’imyaka 16 we azoherezwa mu rukiko ruburanisha abana.

Amakuru avuga ko ,Jean-Baptiste Trogneux w’imyaka 30 yakubiswe azira ko Politiki ya muramu we na mushiki we batayiyumvamo.Umuryango wa Brigitte Macron umaze imyaka n’imyaka ufite iduka ricuruza chocolat mu Mujyi wa Amiens rizwi nka Jean Trogneux.

Muramu wa Macron, mbere yo gukubitwa, yabanje kwirukankanwa, bamufashe baramukubita bamuhindura intere. Icyo gihe bamukubitaga bitotomba bagaragaza ko ubutegetsi bwa Perezida Macro batabwishimiye.

Jean Baptiste ,akubiswe nyuma y’uko na Perezida Emmanuel Macron nawe yigeze gukubitwa urushyi n’uwitwa Damien Tarel , nyuma yo kumvikana atera hejuru ati “Montjoie Saint Denis! Ubutegetsi bwa Macron burangire”, iyo ibanza ikaba yari intero ijimije abasirikare b’Ubufaransa kera bakoreshaga mu kwishyira hamwe bakanga umwanzi.

Ubusanzwe uyu muryango usanzwe ucururiza hano, uyu mugabo yari avuye, ubwo rero yasohokaga mu iduka ryabo, yahise akubitana na bamwe mu bigaragambyaga baramwirukankana, bamufashe baramukubita bamuhindura intere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *