Perezida Ruto yashimiye Gen (Rtd) Kibochi akazi yakoze mu myaka 44 amaze mu gisirikare

General Kibochi ntakiri Umugaba Mukuru w’ingabo za Kenya

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Kenya akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Dr William Samoei Ruto, yakoze impinduka zikomeye mu gisirikare cy’igihugu, zahereye ku mwanya w’Umugaba w’Umukuru wazo.

Muri izi mpinduka, General Francis Omondi Ogolla wari usanzwe afite ipeti rya Lieutenant General yagizwe Umugaba Mukuru, asimbura Gen. Robert Kibochi wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, nyuma y’imyaka 44 yari amaze mu gisirikare.

Lt Gen. Jonah Maina Mwangi yagizwe Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Kenya, Maj. Gen. David Kimaiyo Tarus agirwa Umugaba wungirije w’ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen. William Karisa Shume agirwa komanda w’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda imbibi z’igihugu.

Habayeho kuzamurwa mu mapeti kw’abasirikare bakuru no guhabwa inshingano mu gisirikare no mu bigo bigishamikiyeho, nk’aho Maj. Gen. Abdulkadir Mohamed Burje yavanwe ku rya Brig. Gen, anagirwa umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare, Maj. Gen. John Maison Nkoimo akaba yagizwe umuyobozi w’amashuri y’igisirikare.

Gen (Rtd) Kibochi avuye mu gisirikare afite imyaka 64 y’amavuko. Yacyinjiyemo mu mwaka w’1979.

Perezida Ruto yashimiye Gen (Rtd) Kibochi akazi yakoze mu myaka 44 amaze mu gisirikare
Perezida Ruto yashimiye Gen (Rtd) Kibochi akazi yakoze mu myaka 44 amaze mu gisirikare

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *