Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, General (Rtd) Kabarebe James, yatangaje ko muri uyu mwaka w’2023 u Rwanda rwarokoye Abanyarwanda 400 biganjemo urubyiruko bari bagiye gucuruzwa mu mahanga.
Ibi yabimenyesheje kuri uyu wa 26 Ukwakira 2023 komisiyo ya Sena y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, yagenzuraga uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu guteza imbere igihugu.
Gen (Rtd) Kabarebe yagize ati: “Abana cyane cyane b’abakobwa, Immigration na Police bafatiye ku mupaka bakababuza kugenda muri uyu mwaka gusa turimo ni 400. Buri munsi twe turabibona, ababujijwe gutambuka ku mupaka. Kubona umwana w’imyaka 20, 19, 18, bakamubaza bati ‘Urajya he?’, ati ‘Ndajya Tanzania’, bakurikirana, bakareba mu matelefone ye, bagasanga connection iramujyana muri Oman.”
Uyu muyobozi yasobanuye ko hari Abanyarwanda 32 babaga muri Oman bafashijwe gutaha mu Rwanda nyuma yo kugirirayo ibibazo. Arahamya ko bari baragiyeyo banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.
Ati: “Gahunda yo kurwanya human trafficking hano yarahagurukiwe cyane cyane kuko ntabwo byoroshye, keretse amayeri abandi bakoresha bakaba bagenda. Nk’ubu muri Oman dufite abantu 1780; abazwi bakorayo mu ngo z’abakire. Muri abo, abagize ibibazo bagasaba ibyangombwa, bagafashwa kugaruka mu Rwanda ni 32.”
Ibihugu byo ku mugabane wa Asia ni byo bikunze gushyirwa mu majwi mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, ko byakira abiganjemo urubyiruko binyuze mu nzira zitemewe, ababituyemo bakarukoreshwa imirimo y’agahato ivunanye, bigera n’aho bigorana kuba batabaza, kuko bamwe muri bo bamburwa uburyo bwose bw’itumanaho. Oman na Saudi Arabia biza ku isonga.




One Response
General (Rtd) Kabarebe yatangaje ko u Rwanda rwarokoye 400 bari bagiye gucuruzwa
Ibi ni ibiki koko? Ariko ikibabaje ni uko ababacuruza ari abanyarwanda inda zabo zasumbye umutima. Leta yacu igihe itarafata aba bantu babaye abakomisiyoneri bo gucuruza abana b’u Rwanda nta kirakorwa. Ni ukurwana n’ingaruka, ariko impamvu iracyahari.