Inteko ishinga amategeko ya Ghana ivuga ko umunshinga wo kunonosora itegeko rihana abatinganyi uraba urangiye mu kwezi kwa Werurwe 2024.
Uyu mushinga w’itegeko uvuga ko uzajya ugaragaraho ubutinganyi azajya afungwa imyaka itatu, mu gihe uharanira uburenganzira bw’abatinganyi azakatirwa igifungo cy’imyaka 10 muri gereza.
Abanyamadini , asenga mu buryo bwa gakondo, basaba ko uyu munshinga wakwihutishwa maze ibyo kubemberereza abatinganyi no kubahendahenda birangire , ahubwo bahanwe.
Uyu mushinga w’itegeko washyigikiwe n’imitwe ya politiki itandukanye y’abagize inteko ishinga amategeko ya Ghana ariko bizasaba ko wemezwa kugira ngo ube utegeko.
Umwe mu badepite w’umugore mu nteko ishinga amategeko ya Ghana yagize Ati “Kuryamana kw’abafite ibitsina biteye kimwe bisanzwe bitemewe muri Ghana”
Abashyigikiye uyu muhsinga w’itegeko bavuga ko itegeko niritorwa bizafasha gusigasira indangagaciro za Ghana.Perezida Nana Akufo-Addo ntabwo yemeje niba azashyira umukono ku mushinga w’itegeko.


