Ghana:Minisiteri y’imari yaburiye Perezida kudasinya ku itegeko rihana abatinganyi

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’imari ya Gana yihanangirije ko iki gihugu kizatakaza amafaranga menshi y’amabanki mpuzamahanga agera kuri miliyari 3.8 z’amadolari y’Amerika mu myaka itanu cyangwa itandatu iri imbere mu gihe perezida Nana Akufo-Addo yaba yashyize umukono ku mushinga w’itegeko rirwanya LGBTQ.

Iyi Minisiteri itangaza ko ingaruka zishobora kuba mbi ku isoko ry’ivunjisha rya Gana no guhungabana k’ubukungu nk’uko itangazo rya minisiteri y’imari ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere ribivuga.

Igisabwa kugirango ubukungu budahungabana, ari uko umuryango itari iya Leta, Inzego zibanze, amadini, bahaguruka bagahagarara bityo Perezida ntashyire umukono kuri iri tegeko.

Inteko ishinga Amategeko yo muri Ghana iherutse gutora itegeko rihana buri wese wiyita umutinganyi.Itegeko rivuga ko uzajya afatwa azajya ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu, gusa Perezida ntarashyiraho umukono.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *