Gianni Infantino wa FIFA yashimiye Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Gianni Infantino usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), yashimiye Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame, kubera sitade y’icyitegererezo yahaye abanyarwanda.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Gianni yageneye ubutumwa Perezida Paul Kagame nyuma yo gutaha sitade Amahoro nshya ivuguruye.

Gianni infantino yagize ati: ”Ndashimira cyane umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame kubera iyi sitade Amahoro yuzuye muri Kigali. Iki ni igihe cyiza ko iyi sitade izagira uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru muri kino gihugu kiza.

Yakomeje agira ati: “Perezida Paul Kagame ntabwo yahwemye gufasha no gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse muribuka ko yakiriye Isi mu nama ya FIFA ya 2023.”

“Ndashimira cyane ubufatanye bwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe, buzatuma umupira w’amaguru ujya hamwe ku bahungu n’abakobwa.”

Perezida wa FIFA asoza avuga ko Amahoro Stadium izaba inzira y’iterembere ry’umupira w’amaguru mu bahungu n’abakobwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *