Gicumbi: Abarokotse Jenoside bashimira ingabo za FPR inkotanyi zabagobotse mu mahina

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu barokokeye mu kagari ka Mataba ,mu murenge wa Nyamiyaga, ahasorejwe icyumweru cyahariwe icyunamo ku rwego rw’akarere ka Gicumbi, baravuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, banyuze mu bihe bitoroshye bagobokwa n’ingabo za RPF.
2017-04-13-4149
Kabayiza Leonard, warokotse Jenoside yatangarije na Bwiza.com ko inzira y’umusaraba banyuzemo mu gihe cya genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, itari yoroshye kuko bahigwaga na bamwe mu baturanyi ba bo babaziza. Bavuga ko kandi kuba Jenoside yarabaye mu 1994 ,bitavuze ko na mbere yayo Abatutsi bo muri aka gace batahigwaga kuko hari ibikorwa bimwe na bimwe byitotezwa bakorerwaga umunsi ku uwundi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Munyemana warokotse Jenoside na we atanga ubuhamya yavuze ko mu ishuri abarimu babigishaga batemeraga ko Abatutsi batatu bashobora kwiga mu ishuri rimwe, bavugaga ko byaba ari amahano akomeye, gusa na nubu ngo umwarimu wabimubwiraga aracyamubona, ariko akavuga ko yamubabariye kandi ko adateganya kumubwira nabi cyangwa ngo amugirire nabi nkuko we yabikorewe.

Bamwe mu barokotse jenocide mu gikorwa cyo kwibuka ababo
Bamwe mu barokotse jenocide mu gikorwa cyo kwibuka ababo

Yagize ati:”abaturanyi bacu twari dusanzwe tubana neza, nibo bantwikiye umuryango wanjye ufungiranwe mu nzu, nyuma yo kubona ubwo bwicanyi nahunganye na mukuru wanjye wari warashatse , gusa umugore wa mukuru wanjye nawe bahise bamwica ndetse n’abana barindwi. Kuba twararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ahanini byaturutse ku ngabo za FPR Inkotanyi zagize uruhare kudukiza inkoramaraso.
Bamwe mu bayobozi bakuru bari muri uyu muhango
Bamwe mu bayobozi bakuru bari muri uyu muhango

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal avuga ko kwibuka bizahoraho, hakanakomeza kuzirikanwa byinshi mu byakozwe kugirango Jenoside ihagarare, dore ko hari benshi bitanze bakamena amaraso bagamije kubohora u Rwanda.
Umuyobozi w'Akarerere, Mudaheranwa
Umuyobozi w’Akarerere, Mudaheranwa

Uyu muyobozi kandi asaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside himakazwa umuco w’amahoro hagati ya buri wese n’umuturanyi we.
Ati: “turashima ingabo zahagaritse Genocide yakorewe Abatutsi, ntimuheranwe n’amateka ahubwo muharanire kwigira, ubuyobozi bw’akarere mpagarariye bwiteguye kubafasha mu buryo bwose bushoboka bwose nkuko twita ku baturage b’Abanyarwanda bose,muri rusange tuzakomeza kubafata mu mugongo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uhagarariye Ibuka mu karere ka Gicumbi, Nyirarukundo Emeritha yavuze ko abaturage ba Nyamiyaga baranzwe no guhishira abakoze amahano mu gihe cya gacaca, ndetse ko banatanze amakuru bigombye kwifashisha ubuyobozi, yaboneyeho no gushima bamwe mu bigishijwe gukora ubwicanyi ariko ntibabushyire mu bikorwa.
Yagize ati”nanjye narokokeye muri uyu murenge ndashima abantu bampishe kandi bafite imbunda, gusa n’ubwo bayihabwaga ntibayikoreshe nabo babayeho nabi, kubera kudashyira mu bikorwa imbunda bari bahawe ngo bayicishe Abatutsi, ahubwo bakandinda nabo bahigwaga n’abasirikare nkuko bahigaga abatutsi.”
abaturage-barahiye-ko-biyemeje-ubumwe-ibyabaye-ntibizasubira-ukundi
Abaturage barahiriye gukorera mu bumwe

babanje-kuvugirwa-isengesho-mbere-yo-gushyiraho-indabo
umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 watangijwe isengesho

bagiye-gushyira-indabo-ku-rwibutso
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Prince Theogene NZABIHIMANA

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *