Gicumbi: Abayobozi barashinjwa kurya utw’abaturage babizeza kubashyira mu byiciro bashaka

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi babiri bo mu midugudu ya Buyaga na Rusayu mu Kagari ka Marembo mu Murenge wa Cyungo, Akarere ka Rulindo bakurikiranweho kwaka amafaranga abatururage ngo babashyire mu byiciro by’ubudehe bashaka, bihakanye umugore bivugwa ko bifashishije muri ubwo butekamutwe.

Muri iki cyumweru turi gusoza, aba bayobozi basabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Byumba.

Aba bayobozi bifashishije umugore usanzwe ubarura, batse abaturage amafaranga bababwira ko ari ayo kubashyira mu byiciro by’ubudehe, bababwira ko bamwe ibyiciro byabo byabuze bagiye kubibagarurira abandi bakabagumisha mu cyiciro cy’abafata inkunga ya VUP, n’abandi bashaka kujya ku rutonde rw’abafata inkunga ya VUP bakabashyiraho.

Mu iburana, aba bayobozi bombi bahakanye icyaha baregwa bavuga ko uwo mudamu wabafashaga atari bo bari bamutumye, mu gihe we yabashinjaga kumubeshya ko byari amabwiriza yavuye hejuru.

Kuba barakiriye amafaranga y’abaturage ntibabahe inyemezabwishyu bigaragaza ko bari bazi neza ko ibyo bakora ari icyaha nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *