Mu Karere ka Gicumbi, hafatiwe imodoka yari yuzuyemo ibiyobyabwenge n’izindi nzoga zitemewe zitandukanye ku itariki ya 15 Werurwe.
IP Gasasira yagize ati:” dusanzwe dukora ibikorwa bitandukanye n’imikwabu hirya no hino mu baturage ndetse tukanashyiraho za bariyeri rimwe na rimwe; tugamije kurwanya ibyaha no gufata abanyabyaha cyangwa se gufata ibiyobyabwenge.
N’ubwo uwari ubitwaye mu modoka (umushoferi) yahise atoroka, IP Gasasira yavuze ko babashije kumenya nyirabyo ndetse na nyir’imodoka yari ibitwaye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yashimiye umuturage watanze amakuru watumye ibyo biyobyabwenge bifatwa, ngo kuko n’ubundi asanzwe ari mu itsinda ry’abaturage bishyiriyeho ubwabo ryo gukumira no kurwanya kanyanga mu murenge wa Cyumba.
IP Gasasira yakomeje avuga ko muri iki gihe bongereye ubukangurambaga ndetse n’ibikorwa bigamije kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge mu turere twa Burera na Gicumbi kubera imiterere yatwo. Ni nabyo bituma kandi hari umubare munini w’abafashwe babicuruza cyangwa babikwirakwiza nk’uko yakomeje abitangaza.
Hari abaturage bo muri buri murenge yo mu turere twavuzwe hejuru, biyemeje gushyiraho amatsinda yo kurwanya kanyanga kugira ngo bafatanye na Polisi y’u Rwanda kuyirwanya no kuyica burundu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


