Gicumbi: Hagiye kubakwa inzu ndangamurage y’urugamba rwo kubohoza igihugu

Sangiza iyi nkuru

Abantu 35 nibo batoranyijwe muri 200 bagomba kuzambikwa imidari nk’intwari z’igihugu nk’uko byatangajwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, umuyobozi w’uru rwego, Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko abantu 35 bamaze gusuzumwa muri 200 bakorerwagaho ubushakashatsi.

Iki kiganiro n’abanyamakuru kikaba cyari cyateguwe mu rwego rwo kubagezaho aho imyiteguro y’Umunsi w’Intwari uteganyijwe kuwa 01 Gashyantareigeze. Uyu munsi ukazaba ufite insanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari ni ukugira amahitamo atubereye”.

Nk’uko Dr Habumuremyi yabitangaje, ngo nyuma y’ubushakashatsi intwari nshya zizashyirwa mu byiciro bitandukanye bimaze kwemezwa na cabinet.

Kuri ubu hasanzweho intwari z’igihugu zigera kuri 53, harimo abanyeshuri 40 bo ku Ishuri ryisumbuye rya Nyange, ziri mu byiciro bitatu bitandukanye; ari byo, Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Minisitiri wa siporo n’umuco, Uwacu Julienne wari muri iki kiganiro yasabye Abanyarwanda kugira umuco w’ubutwari.

ministre-julienne-iwacu

Yavuze ko ubutwari bukwiye kuranga Abanyarwanda uyu munsi ndetse n’ejo hazaza. Yavuze ko buri wese akwiye kurebera bashyizeho umusingi ukomeye mu kongera kubaka u Rwanda.

Minisitiri Uwacu kandi yavuze ko guverinoma irimo irashaka uko yabungabunga ahantu haranze amateka y’intwari, aho yatangaje ko hagiye kubakwa inzu ndangamurage y’urugamba rwo kubohoza igihugu ku Mulindi mu Karere ka Gicumbi uhereye mu mwaka utaha.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibikorwa biteganyijwe ku Munsi w’Intwari

Nk’uko byakomeje gutangazwa n’urwego rw’igihugu rw’intwari, kuri uyu munsi hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo Icyumweru cy’Intwari, kizabamo ibikorwa nk’amasomo azatangirwa mu bigo by’amashuri na za kaminuza no mu itangazamakuru.

Kuri uyu munsi hazabaho kandi urugendo rwo kwibuka intwari (Walk to remember) muri Kigali no mu gihugu hose ku rwego rw’imirenge. Naho kuwa 28 Mutarama, hazabaho ibiganiro ku butwari mu midugudu yose ku muganda.

Kuwa kabiri, itariki 31 Mutarama, kuri Petit Stade hazabera igitaramo cyitiriwe intwari z’igihugu kizitabirwa n’Itorero ry’igihugu n’abandi bahanzi bazasusurutsa abazacyitabira barimo abayobozi bakuru muri guverinoma, intwari z’igihugu zikiriho n’abo mu miryango yazo, abahagarariye ibihugu byabo n’urubyiruko ruzaba ari rwinshi.

capture

lo

Kuwa 01 Gashyantare, abayobozi muri guverinoma n’abo mu miryango y’intwari zatabarutse bazashyira indabo ahashyinguye intwari z’igihugu I Remera mu gihe ibirori bizaba ku rwego rw’imidugudu.

Kuri uyu munsi kandi biteganyijwe ko abantu batoranyijwe nk’icyitegererezo mu muryango bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bazashimirwa mu midugudu yose.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *