Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buravuga ko abifite baho batabyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe. Buvuga ko batitabira kubaka inzu z’ubucuruzi ku mihanda bubakiwe, bukanatunga agatoki ahateza umwanda, harimo iya Mironko Francois Xavier, n’iy’ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB)
Akarere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, kamaze kubaka imihanda mishya izenguruka umujyi ifite uburebure busaga kilometero 15. Iyi mihanda irimo iy’amabuye n’iya kaburimbo, izengurutse uduce twose tugize uwo mujyi.
Ushinzwe ubwubatsi muri ako karere, Havugimana Ferdinand, avuga ko abafite amafaranga batitabira kubaka inzu z’ubucuruzi kuri iyo mihanda, akanagaya abakihafite inzu zihateza umwanda.
Avugana na Radio Flash FM, agira ati “tumaze gukora imihanda igera ku birometero 17, ariko abacuruzi ntibitabira kuyubakaho amazu. Ubu tuvugana, hamaze kubakwa amazu 6 gusa, naho andi 4 ntararangira. Ariko hari na 16 ateje umwanda, uhereye kuri iriya ya Mironko Francois Xavier, n’indi ya RSSB iri ku kigo cya gisirikare”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inzu ya Mironko, iri haruguru y’akarere ibumoso, mu ikorosi ukinjira mu mujyi wa Gicumbi. Naho inzu ya RSSB, iri munsi y’ikigo cya gisirikare usa n’ugana ku misiyoni ya Byumba. Zombi ni inzu za mbere y’ 1994, kandi ntizigeze zivugururwa, mu gihe ubu mu mijyi yose inzu zahinduwe ibisenge, cyangwa zikagerekwaho izindi ngo zijyane n’imyubakire igezweho.
Abanyagicumbi barasabwa kubyaza amahirwe imihanda bahawe
Ubuyobozi ntibwishimiye uburyo imihanda yubatswe mu mujyi itubatsweho inzu z’ubucuruzi. Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru nawe yibutsa ko bagomba kwitegura n’undi uri kubakwa, wiswe Base-Nyagatare, uzahuranya uyu mujyi wa Gicumbi.
Gusa nk’uko bitangazwa na bamwe mu batuye aka karere, ngo benshi bamara kubona amafaranga bagahita bajya i Kigali, ku buryo nta cyizere ko iyi mihanda izabyazwa umusaruro uko byifuzwa n’ubuyobozi. Gusa ntibavuga icyo baba bahunga, yaba umutekano, imiyoborere cyangwa ibindi bibazo.
Bamwe mu bamaze kuhava bavugamo abacuruzi nka Simparingoma Pierre Celestin, Kazubwenge, Ndorimana, Mupenzi Gratien, n’abandi. Havugwamo na ba rwiyemezamirimo nka Rukundo, Twahirwa Faustin, Birangwa Amri, Feresi n’abandi.
Indi mpamvu ngo ni ukuba Gicumbi iri ku birometero 70 uvuye i Kigali, na 30 uvuye i Gatuna ku mupaka. Ibi ngo bituma abakeneye ibintu bimwe bigira i Kigali, abandi bakajya kubishaka i Bugande kandi ngo si kenshi haza abashoramari bavuye mu tundi turere baza i Gicumbi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com


