Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi bwatsinze urubanza bwaregagamo uwitwa Manirafasha Jean de Dieu utuye mu Karere ka Rulindo , Umurenge wa Ntarabana ,Akagari ka Mahaza wari ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka icyenda y’amavuko .
Byatangajwe ko ubwo yamusangaga aho arinze imyaka kugira ngo inyoni zitayonona, aribwo yahise amusambanya mu kibuno.
Mu iburana rye, Manirafasha yaburanye yemera icyaha aregwa agasobanura ko yumvise umutima we ubishatse agahita asambanya uwo mwana. Ku ruhande rw’ Ubushinjacyaha bwasabaga ko Manirafasha yahanishwa ingingo ya 191 ariko Urukiko rukaba rwamugabanyiriza igihano kuko nawe ari umwana kandi akaba yemera icyaha.
Manirafasha yahamwe n’icyaha ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu hashingiwe ku ingingo 191 mu gitabo cy’amategeko ahana, ivuga ko umuntu wese usambanyije umwana ahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko, ariko hitawe k’ukwemera kwe no kuba ataragira imyaka 18 y’amavuko agabanyirizwa igihano.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



