Abaturage bo mu Murenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi bavuga ko bakuwe umutima n’abagabo babiri bacuruza kanyanga; Kanyundo na Nzamurambaho. Abavuganye na The Chronicles bavuga ko batuye Akagari ka Remera, ngo Kanyundo utuye mu Mudugudu wa Sangano na Nzamurambaho utuye mu wa Taba, kuvuga ko bazana Kanyanga mu Rwanda bayivanye muri Uganda, ni uguhara amagara. Iki kinyamakuru cyagize kiti ” No kuvuga amazina ya Kanyundo na Nzamurambaho bihita bitera ubwoba abaturage.” Abaturage bo ubwabo bavuga ko kurega aba babiri ari ukwikururira ishyano. Umwe muri bo Ndayambaje Charles ati ” Bavuga ko nabareze. Baraje basenya amadirishya n’inzugi by’iwanjye. Abo bakorana ntibatinya kumbwira ko bazanyica njye n’umuryango wanjye.” Abayobozi nabo batinya Kanyundo na Nzamurambaho n’itsinda rye, ntacyo bashaka kuvuga kuri ayo makuru ngo nabo ” Batavaho bagirirwa nabi.” Gitifu wa Manyagiro, Innocent Gashema avuga ko iki kibazo yagishikirije abamukuriye.


