Umuforomo wo mu Kigo Nderabuzima cya Rutare mu Karere ka Gicumbi witwa Nshimiyimana Alphonse, ari mu maboko ya RIB yo muri ako karere, akurikiranweho gukuramo inda y’umwana w’imyaka 16 wasambanyijwe n’umucuruzi wo muri ako gace, icyo gikorwa akaba yaragikoze yishyuwe amafaranga 40,000Frw. Inkuru ya Kigali Today ivuga ko uyu mwana w’umukobwa yatewe inda mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 2020 na Siborurema Jean de la Paix (umucuruzi) na we wamaze gutabwa muri yombi na RIB. Nyuma y’amezi atanu ababyeyi b’uyu mwana ngo nibwo bamenye ko atwite , bagana Isange One Stop Center yo mu Karere ka Gicumbi basaba ko uyu mwana yakurirwamo iyi nda (safe abortion) kuko yayitewe ataruzuza imyaka y’ubukure. Nyuma y’isuzuma, abaganga bo muri Isange One Stop Center basanze bidashoboka ko iyi nda yakurwamo ngo kuko yarengeje ibyumweru 22 biteganywa n’itegeko, bababwira ko bagomba kwihangana akazabyara. Ubusanzwe ingingo ya 4 y’Iteka rya Minisitiri n°002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, rivuga ko iyo umwana uri munsi y’imyaka 18 atewe inda, ababyeyi be bashobora gusaba ko ikurwamo mu gihe itararenza ibyumweru 22 by’ubukure. Nyuma y’uko ababyeyi b’umwana babwiwe ko bidashoboka ko umwana yakurirwamo inda, Siborurema wamuteye inda ntiyanyuzwe, ahita atangira gukora ibishoboka byose kugira ngo abashe gukuramo iyo nda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ayo makuru agera kuri Kigali Today akomeza avuga ko uyu mwana afatanyije na Siborurema, biyambaje inshuti ze zirimo abitwa Mutesi Brigitte, bamugeza kwa Mutuyimana Amina (umucuruzi mu isoko rya Gicumbi) na we amuhuza n’umuforomo witwa Nshimiyimana Alphonse wamukuriyemo iyo nda anayikuriramo mu rugo kwa Mutuyimana Amina amaze kwishyurwa 40,000 Frw yatanzwe na Siborurema. Mu Kiganiro na Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), yemereye Kigali Today ko hari abantu batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, gukuramo inda, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukuramo inda, anavuga ko yamenyekanye nyuma y’uko uwo mwana na nyina baje kuri Isange One Stop Center gusaba gukurirwamo inda. Yagize ati “Isange One Stop Center yakiriye uwo mwana wasambanyijwe agaterwa inda, yaje gusaba gukurirwamo inda (safe abortion) abaganga basuzumye basanga inda yararengeje igihe giteganywa n’itegeko.” Ati “Icyo gihe rero iperereza ryaratangiye kugira ngo hamenyekane uwateye umwana inda. N’iyo abaganga baza gusanga uwo mwana igihe kitararenga bakayimukuriramo, ntibyari kubuza iperereza gukomeza hashakishwa umuntu wasambanyije uwo mwana”. Dr. Murangira yakomeje agira ati “Abagenzacyaha mu gukora iperereza baje kugera ku makuru ko wa mwana watewe inda, baje kuyikuramo. Muri iryo perereza , tariki ya 11 Mutarama 202, RIB ifata abantu bagera kuri bane bakekwa kugira uruhare muri ibyo byaha.”


