Gicumbi: Umugore arashinjwa kwica umwana we akoresheje umugozi

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwa Gicumbi kwa 21 Gashantare bwakiriye dosiye iregwamo umugore w’imyaka 31 y’amavuko, ubarizwa mu Karere ka Gicumbi,Umurenge wa Ruvune, Akagari ka Gashirira, Umudugudu wa Rugerero, bumukurikiranyeho icyaha cyo kwica umwana yibyariye w’amezi atanu amunigishije umugozi .

Nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, ngo icyaha uregwa yagikoze ku itariki 16 Gashyantare 2023, ubwo yahengeraga umugabo we agiye guhinga agahita afata umwana akamuniga akoresheje umugozi yabona amaze gupfa akamujyana mu buriri akamuryamisha.

Ngo byamenyekanye ubwo umugabo yahamagaraga umugore kuri telephone akamubaza niba yamaze gutunganya amafunguro ngo agende basangire, umugore akihutira kumubwira ko yishe umwana, umugabo agahita yiruka ajya mu rugo agasanga koko yamaze kumwica nibwo yitabaje inzego zibishinzwe , umugore ashyikirizwa Ubutabera.

Naramuka ahamwe n’icyaha, azahanishwa ingingo ya 108 y’itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi .

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Gicumbi: Umugore arashinjwa kwica umwana we akoresheje umugozi
    Umuntu wishe undi ahanishwa igihano kingana n’icy’umuntu wibye igitoki Koko ????? Mbega we ????????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *