Gicumbi: Umuturage yagundaguranye na gitifu imbere y’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Nteziyaremye yarwanye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihembe, mu Murenge wa Kageyo, Ronald Mwiri, amuciraho ishati ubwo bari mu nteko y’abaturage.

Iyi mirwano yabayeho kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukuboza bapfa kuba gitifu yasomye amazina y’uyu muturage ku rutonde rw’abadafite ubwiherero bwujuje ibisabwa mu ruhame ndetse no ku rw’abazahabwa isakaro.

Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko ubwo Nteziyaremye yumvaga izina rye risomwe, yagaharutse atangira gutunga urutoki gitifu Mwiri.

Nteziyaremye yabwiraga Gitifu Mwiri ko adakwiye kuvuga ko adafite ubwiherero butujuje ibisabwa kandi ngo ubwiherero bwe ari bwiza kurenza ubwo ku kagari. Yamubwiraga ko nta mpamvu yo kumukebura ku byamunaniye.

Nteziyaremye ngo usanzwe ufite ubumuga bw’ingingo ngo yakomeje gutonganya Gitifu ari nako amusatira.

Nteziyaremye yahise yegera imbere asumira gitifu ngo amukubite, gitifu na we ahita amukubita urushyi ubundi ngo batangira kugundagurana kugeza ubwo uwo muturage aciye ishati ya gitifu akayigira ubushwambagara maze abaturage baratabara.

Umunyamabanga Nshwingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Jean Marie Vianney Gahano yabwiye Bwiza.com ko aya makuru ari impamo ndetse ko abarwanye bari mu maboko y’ubutabera.

Ati ” Ari gitifu n’uwo muturage bari mu maboko y’ubutabera, barimo gukurikiranwa.”

Mu minsi ishize ni bwo Bwiza.com yabagejejeho inkuru y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura, Niyongamije Gerald wakubiswe ishoka mu mutwe.

Ahabanza

Icyo gihe kandi mu kandi kagari kandi Kagari ka Nyarusazi mu Murenge wa bwishyura mu ijoro rimwe, abaturage bari bakubise umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako kagari.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *