Gicumbi: Urukiko rwaregewe abashinjwa kwica umuntu babanje kumusindisha

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, mu ntangiriro z’iki cyumweru bwaregeye urukiko abagabo babiri baturuka mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kabeza,Umudugudu wa Karambo, bubakurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateje urupfu.

Bivugwa ko iki cyaha cyakozwe ku itariki ya 03 Nzeri 2021 ubwo abaregwa bashukaga uwapfuye bakamutegera kunywa amacupa 12 ya Ngufu GIN yajya gutaha bikamunanira bikaba ngombwa ko arara mu rugo rw’umwe mu bakurikiranwa, mu gitondo bagasanga yapfuye ariko bikekwa ko yishwe kuko raporo y’abahanga igaragaza ko basanze ubwonko bwangiritse ndetse afite n’igikomere mu mutwe.

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko mu ibazwa ryabo, bemeye icyaha ariko ntibasobanure uko bamwishe, bakemera gusa ko bamuhaye inzoga nyinshi kandi ko bamuraranye ariko ntibasobanure uko bamukubise bikamuviramo urupfu.

Baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 Frw), nk’uko giteganywa mu ngingo ya 121 agaka ka 6 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *