Uwari umuyobozi w’Ibitaro bya Kinazi mu Karere ka Ruhango, Dr Niyomugabo Fidele akaba yiteguraga n’ubukwe, yasanzwe muri Nice Garden Motel yashizemo yitabye Imana.
Dr Niyomugabo witeguraga gukora ubukwe kuwa 18 Nzeri 2016, yasanzwe muri iyi motel iri mu mujyi wa Byumba yapfuye bikaba bikekwa ko yaba yiyahuye mu gihe hataramenyekana neza icyamuhitanye.
Umurambo we ukaba wajyanywe mu Bitaro bya Byumba ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane impamvu nyayo y’urupfu rwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal, yatangarije Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko ku gitanda cyasanzweho umurambo we mu ijoro ryakeye, hari agacupa k’imiti bikekwa ko yakoresheje yiyahura.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko hari amakuru avuga ko nyakwigendera yafashe icyumba muri iyi moteli kuwa 4 Kanama 2016, akingirana ku buryo kugera mu cyumba cye byasabye guca urugi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abakora isuku ngo baje gusukura mu cyumba cye mu gitondo basanga urugi rukinze, bakomanze babura ubakingurira basubirayo, bagarutse nka saa moya z’umugoroba nanone barakomanga babura ubakingurira, ni ko kwitabaza polisi.
Polisi na yo ngo yaje gukomanga ntibyagira icyo bitanga, biba ngombwa ko urugi rucibwa kugira ngo babashe kugera mu cyumba, bagezemo basanga umurambo we ku gitanda, iruhande rwawo hari agacupa k’imiti.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


