Gisagara: Amwe mu mashuri yishyuje amafaranga y’inyongera, asabwa kuyasubiza

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwategetse abayobozi b’ibigo by’amashuri bicumbikira abanyeshuri, bishyuje ababyeyi amafaranga y’inyongera hashingiwe ku minsi yongerewe ku gihembwe cya kabiri, ko bayabasubiza cyangwa se bakayabarira mu yo bazishyura mu gihembwe cya gatatu.

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021, Minisiteri y’Uburezi yandikiye abayobozi b’uturere ibamenyesha ko igiye kunganira ibigo by’amashuri bya Leta n’ibifashwa na Leta ku bw’amasezerano acumbikira abanyeshuri, aho buri munyeshuri azagenerwa amafaranga y’u Rwanda 25,000 yo kumutunga.

Iyi nkunga ya Guverinoma ijyana n’uko iminsi y’iki gihembwe cya kabiri izaba nyinshi ugereranyije n’isanzwe, aho kigizwe n’ibyumweru 18 mu gihe ubusanzwe igihembwe kinini kitarenzaga ibyumweru 14.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bushingiye kuri iyi baruwa ya Minisiteri y’Uburezi, bwagize buti: “Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buramenyesha abacumbikira abanyeshuri ko ntawemerewe kwaka amafaranga y’inyongera yo gutunga abana. Abayatse bayasubize cg akazaherwaho mu gihembwe cya 3.”

Byagaragaye ko ubwo Minisiteri y’Uburezi yashyiraga ahagaragara ingengabihe y’uko amasomo azasubukurwa, hari ibigo by’amashuri bya Leta n’ibifashwa nayo byongereye amafaranga y’ishuri, bimwe birenzaho agera muri 40,000 rwf, yitwa “ayo gutunga abanyeshuri muri iyi minsi y’inyongera.”

Mu kiganiro kirebana n’ibi bigo by’amashuri byongereye amafaranga BWIZA yagiranye na Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine mu gitondo cy’uyu wa 5 Gashyantare 2021, yavuze ko agiye kubanza gukurikirana iki kibazo kugira ngo akimenyeho amakuru, ati: “Turabanza dukurikirane tumenye amakuru.”

Inkuru bifitanye isano https://bwiza.com/?Leta-yageneye-buri-munyeshuri-wiga-acumbikirwa-25-000-rwf-yo-kumutunga

N’ubwo Akarere ka Gisagara ari ko kamenyesheje abayobozi b’ibi bigo by’amashuri ko basubiza aya mafaranga cyangwa se bakazayabarira ku gihembwe cya gatatu, amakuru ahari yemeza ko iki cyemezo cyo kuyongeza cyagiye gifatwa mu turere dutandukanye.

Icyemezo cy’Akarere ka Gisagara kiraca amarenga ko ubuyobozi bw’utundi turere, nabwo buza kumenyesha abayobozi b’ibigo by’amashuri bafashwe iki cyemezo kubigenza batyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *