Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gisagara, umurenge wa Mamba batuye impande z’ahubatswe amazu azaturwamo n’ abakozi bazakora mu ruganda rutunganya nyiramugengeri ruyibyazamo ingufu z’umuriro w’amashanyarazi, baravuga ko imashini zitsindagira zakoreshejwe mu iyubakwa ry’aya mazu y’abakozi zabangirije ayabo basanzwe batuyemo.
Aya mazu y’aba bakozi yubatse iruhande rw’igishanga cy’akanyaru ku gice cya ruguru ariko kandi n’impande zayo hatuye abaturage.
Abahaturiye bavuga ko mu iyubakwa ryayo mazu, imashini zitsindagira itaka, zatigishije amazu batuyemo, aho amwe yarangaye kugeza n’ubwo ubu ngo imiryango itakibasha gukingika.
Nyirabanani Jeannine, ati “Nkatwe tuhegereye ubona ko nk’ibimashini bigenda bihatsindagira. Nk’iyi nzu yacu uko twakingaga ntabwo ariko tugikinga ngo byemere, ahenshi turakinga ntibikingike kubera ibimashini baba bahazanye bigenda bihatigisa ukabona ko hari ikibazo cyahavutse.
Undi ati “ biriya bimashini biba biremereye, urumva ni nka nyiramugigima nyine, ni ukuvuga ngo niba kigiye kikagaruka inzu irasaduka rwose. Isiba kugwa ariko isigara ari igisenzegeri,none se niba isadutse muri pinyo, ukayibonamo umwase urumva yazamara imyaka itatu cyangwa ine?”. Ibi ni nabyo benshi muri aba baturage bagarukaho bo mu kagari ka Kabundwe, umudugudu wa Gahararo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko iki kibazo butari bukizi, gusa ngo mu minsi ya vuba hagiye koherezwayo itsinda rijye gusuzuma amazu y’aba yarangiritse hanyuma abaturage babe bahabwa ingurane.
Umuyobozi w’akarere, Rutaburingoga Jerome, ati “ Abafite icyo kibazo twagisuzuma tukabubakira, ntabwo bari barakimbwiye ariko ndaza gukurikirana ndebe, niba ari imashini yabiteye, uwabiteye…niba ari ibigomba guhabwa ingurane bikayihabwa, icyo ndumva kidakomeye cyane”.
Akomeza agira ati “ Turabanza twoherezeyo ikipe ibanze irebe koko ibyangijwe, habone gukurikiraho kwishyurwa”.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, asaba aba baturage kugaragariza ubuyobozi ikibazo cyabo, bagafashwa kubona uburengenzira bwabo, cyane ko ngo umufatanyabikorwa uri kubaka uruganda ari narwo ntandaro y’iyangirika ry’aya mazu y’abaturage bamusabye ko abubakira asimbura ayangiritse atabyanga.
“ Bariya bashoramari ni abantu beza, bafite ubushake bwo gukora mu byukuri bangije inzu y’umuturage, tubona ari abantu twumvikana nabo dukorana neza, twabibabwira kandi bakagira uruhare mu kumushakira indi nzu, ntabwo byatunanira, ubwo wenda abaturage wabagira nk’inama bakegera ubuyobozi, tukabafasha kugira ngo babone uburenganzira bwabo”
Ahantu hangana na hegitare ibihumbi 2, niho biteganijwe ko uru ruganda ruzubakwa. Imirimo yo kurwubaka ikaba yaratangiye mu myaka 3 ishize.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


